URI INYANGAMUGAYO – Indirimbo ya APKF Choir ya kabiri yamaze kugera hanze

Nyuma yuko bashyize ahagaragara indirimbo yabo yambere bise Bara iyo migisha. Itsinda ry’abana bavuka mu miryango y’ab’abapasiteri bo muri Anglican rikorera mu Rwanda hose APKF ryashyize ahagaragara indirimbo yabo ya kabiri bise “Inyangamugayo” iyi ndirimbo yibanda cyane ku kwezwa kwabavugako bakorera Imana bose kuko Imana itaduhamagariye kwanduzwa keretse kwezwa (abatesalonike 4:7).

Twabajije umwe mubayobozi ba Choral Kwizera Didier icyabateye guhitamo iyo ntego adusubiza mu magambo ye ati: “Muri iyi minsi hadutse ibishuko byinshi hadutse ivangirwa ryinshi, abantu barasenga ariko ugasanga babivanga nibikorwa byabo bibi. Nkuko umugaragu w’Imana Pawulo yabyandikiye itorero ry’i tesaloniki rero ntago bidukwiriye kwanduzwa, ikidukwiriye nk’ intore z’Imana ni ukwezwa. Hari abantu bibeshyako twagiriwe ubuntu ariko ubwo buntu bukatwemerera gukora ibyaha. Ayo rwose twahamagariwe kwezwa. Ibi Petero yarabihamije mu rwandiko rwe rwakabiri 3:14-16 (Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. (2 Petero 3:14) avuga kandi ko inzandiko za Pawulo ziruhije kuzumva kuburyo bamwe bazigoreka (ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka. (2 Petero 3:16) icyo twashatse kwibutsa abanyarwanda nuko Imana icyaranuka kandi ikiranukira kutweza rwose kugirango itumareho umugayo wose hanyuma tukera imbuto arizo kwirinda icyaha nigisa nacyo”

Twaganiriye kandi n’umuyobozi ushinzwe imiririmbire tumubaza intego ya Choral APKF ndetse nintumbero muri rusange agize ati:“APKF ni umuryango munini ndetse Choral ni department imwe muzigize APKF intego rero inyinshi zishingiye ku za APKF ariko muri make ni ukuvuga ubutumwa cyane cyane duhereye mu itorero kuko twaje gusanga hari ababa mu matorero bataba muri Yesu kandi koko Yesu yabwiye abigishwa be ngo bahere iwabo hanyuma bageze ku mpera z’isi. Turashaka kubwira abantu ibya agakiza gatangirwa ubuntu katangiye ubwo Imana yambika Adam wari wakoze icyaha kagashimangirwa n’urupfu rw’umwami Yesu rwatumye tuba abana b’Imana. Dushaka kubwira abantu ubu Mana buba mu muntu kuko Imana yaduhumekeyemo umukwa wayo w’ubugingo. (itangiriro 2:7). Turashaka gukura mu Mwuka tukanafasha nabandi gukura mu Mwuka tukanabwira Yesu abataramumenya”.

Umva mu majwi yabo indirimbo nshya “Inyangamugayo”

Bohoka

Read Previous

Abagize bohoka mu gikorwa cy’Urukundo cyo kwambika inkweto abarenga 450 cyiswe ngo ” Gira uwo uremera Ishimwe mu gusoza Umwaka

Read Next

Ibintu 8 wakora ukirinda kubabara umugongo

One Comment

  • Mukomereze aho nshuti zanjye nkunda Imana ibashyigikire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *