Sobanukirwa ibijyanye na Sauna nigihe ikozwe nabi

Abantu bajya muri Sauna (kwiyuka) bumva umubiri umeze nabi bashaka kongera kumererwa neza. Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko umuntu uvuye muri sauna aba akwiye kunywa amazi mbere y’ibindi bintu kuko ari yo yonyine abasha kumugarurira ayo aba yatakaje mu gihe asohora ibyuya.
Bavuga kandi ko umuntu urwaye indwara iyo ari yo yose aba agomba kujya muri sauna ari uko afite
uruhushya rwa muganga ubifitiye ububasha kuko ashobora kugira ingaruka
ayirimo cyangwa ayivuyemo.
Kuri ibi hiyongeraho ko abafite ikibazo cya kanseri badakwiye kujya muri sauna.
Inzobere mu kugorora umubiri mu Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare (RMH),
Gasherebuka Damascène, asaba abantu bajya muri sauna ko batagomba
kumaramo umwanya urenze iminota 20 kuko bigira ingaruka mu buzima cyane
ku bantu b’igitsina gabo. Ati, « muri sauna habamo ubushyuhe
burenze ubwo umubiri ukeneye, abagabo iyo batinzemo bishobora kubagiraho
ingaruka ku buzima bw’imyororekere kuko ubwo bushyuhe bushobora
kwangiza agasabo k’intanga ngabo nazo ubwazo zikangirika. »
Sauna igira ubushyuhe buri hejuru ya dogere selisius 40 cyangwa hejuru yabwo
kandi ubusanzwe umubiri ugira uburi hagati ya 34 -37.
Uyu muganga wazobereye mu bijyanye n’ubugororamubiri ikomeza ivuga ko bitewe
n’ibibazo by’umubiri abantu baba bafite, buri nzu ikorerwamo sauna iba
ikwiye kugira umuntu uba ugomba gufasha umuntu ugiriye ikibazo
cy’uburwayi muri sauna nk’uko bigenda ahantu hari ubwogero rusange (piscine) .
Umwe mu bantu bakunze kujya muri sauna yatangarije
iki kinyamakuru ko kujya muri sauna bituma umubiri ugarura itoto ariko
bisaba umuntu kwitonda kuko hari ababa barwaye indwara zibatungura.
Atanga urugero ku ndwara z’umutima na diyabete.

Bohoka

Read Previous

Menya akamaro ku guseka mu buzima bwawe bwa buri munsi

Read Next

Indwara 5 zifata benshi kandi zoroshye kwirinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *