Ntiwabayeho kubw’impanuka.

‘’Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.’’ Yesaya 44:2

Ukurikije aya magambo Imana yabwiye Yakobo, uhita ubona ko utari uw’impanuka mu maso yayo. Imana yakuzanye ku isi, niyo muremyi wawe, uri mu bwihisho bwayo na mbere yo kuvuka.

Ntabwo kuvuka kwawe ari ikosa, mbere cyangwa nyuma y’igihe. Ababyeyi bawe bashobora kutagutegurira kuko batari banazi ko ari wowe uzavukamo, ariko Imana yari ibizi yo yaraguteguriye. Ntabwo yatunguwe no kuvuka kwawe, mu by’ukuri waje yari igutegereje, kuko yari igufite mu bitekerezo byayo.

Wowe ubwawe uri umushinga w’Imana, ntabwo uri uw’umuntu runaka. Imana niyo nyirawo, ni nayo mpamvu ukwiye kubizirikana mu buzima bwawe bwose.

Mbere yo kuba urusoro mu nda y’ababyeyi bawe, wabanje kuba kera mu bitekerezo by’Imana. Ntabwo rero waje gutyo gusa, ahubwo uriho kuko Imana , umuremyi wawe yakuremye.

Ibintu byose birimo umubiri wawe, ibyo uzaba ushoboye, ibizakuranga, Imana yabiteguye kera ntawe ubizi. Bibiliya iravuga ngo igikanka cyanjye Imana ntiyagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi. Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe. Zaburi 139:15-16

Imana yakuremye yabitekerejeho, iteganya n’iminsi yawe yo kubaho, aho uzavukira kugira ngo ubashe gusohoza imigambi yayo yose.

Ntiwavutse ku mpanuka, Imana yakuzanye ku isi ku bw’impamvu, ubuzima bwawe bufite igisobanuro gikomeye mu maso y’Imana, ntukinubire uko umeze, unyurwe nabyo, usabe Imana iguhishurire umugambi wayo ku buzima bwawe hano ku isi, kandi wifuza kuwubamo no gusohoza icyo yagambiriye itarakurema, kuko uri umushinga wayo.

Manzi

Read Previous

Wari uzi ko Imana igufiteho umugambi wihariye.

Read Next

Kristo ashobora kubakira amateka mubyo ubona bidashoboka.

6 Comments

  • Yesu nashimwe cyane kuko Imana ituzi mubyoducamo byose

  • Imana impishurire umugambi wayo nkiri mi is I nukuri ndabyifuje pe!!! Imana iguhe imigisha muvandimwe.

  • Nibyo rwose .ntarasobanukirwa ibyo nahoranaga agahinda ntanyuzwe n’uko mbayeho . ubu rero noneho sinkibabara kuko Imana inyibutsa ko inzi neza .kandi erega no kwiheba ntacyo ntagisubizo bitanga kubibazo bwawe . Bikubabariza umutima gsa . Imana ni umubyeyi uruta abandi ,ni Iyo kwizerwa rwose ,ntikoza isoni . Ibyo ntiwabirebera muri future ,ahubwo iyo usuboje amaso inyuma ubona byinshi yakurengeje . Tuyishimire ibyo yakoze bavandimwe .

  • Amen, nukuri iyaba buri wese yakumvise ko Imana imufiteho umugambi, twarushaho kwihanganira ibitugerageza bitari bimwe,

    Imana iduhe kumva ko tutari twenyine

    Imana ibahe umugisha.

  • Yego rwose twaremwe kubwo kugambirira kw’Imana ntabwo byayitunguye.

  • yego nukuri bavandimwe twe kwiheba kuko imana yacu ihora iri maso kubwacu!!munsabire Ku kigeragezo cy’amadeni imana inyishyurire! yesu abahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *