Mu gikorwa cy’Urukundo cyo gufasha bakuze cyabaye 8/8/2019 abagera kuri bane bakiriye agakiza

Bohoka Tubasetse ni gahunda tugira abantu duhurira kuri uru rubuga www.bohoka.com, no kubumva ijambo ry’Imana Audio kuri application ya bohoka buri munsi, tugenda dukora ibikorwa by’urukundo ahantu hatandukanye,

Ikibazo benshi tujya twibaza?

Ikibazo: Ese kuki dukora ibikorwa by’urukundo tukabinyuza hano kandi Bibiliya ivuga ngo nutanga ikintu ukuboko kwiburyo ntikuzamenye icyo wakoze mu kundi kuboko??

Igisubizo: ubusanzwe benshi duhurira kuri iyi website www.bohoka.com, kuri Facebook page Nshobozwa na Kristo, Instagram ku mazina Irene_Ruhogo, kuri application ya bohoka hamwe nimero ya watsapp +250788208757, muri uko guhuza aba bantu bamwe bataziranye abandi baba bashaka kumenya uko igikorwa cyagenze, tubicisha aho twavugiye ko tugiye gufasha, kugira ejo nundi wakenera gukora icyo gikorwa abone ukuri, kuko hari benshi bagiye bitwikira gufasha bakabijyana munyungu zabo bwite, bituma bamwe babibona ukundi, ariyo mpamvu Bibiliya itubwira ngo ineza yanyu imenywe n’abantu bose Umwami Yesu Kristo ari bugufi kugaruka Abafilipi 4:5

Ntago dukora ibikorwa by’urukundo ngo dushimishe abantu ahubwo nukugira ngo na wa wundi wihigiyeho yibuke ko hari icyo yaremewe, ikindi ntazi mbuga zitari izo twavuze uzasanga twagiye gutangaho ibyo twakoze, kuko benshi badusaba kudukoraho inkuru tukabyanga kuko aha yubihanyuza ngo abakurikirana ijambo ry’Imana hano babone uko bakoze.

Rero dukomeje gusabira umugisha mwebwe mugira uruhare muri ibi byose bikorwa, umwe muri Benedata Freda nyuma yo gufatanya nabagize bohoka bari i Burundi bagakora ibikorwa by’urukundo, Uwiteka yamushoboje no gukomeza mu Rwanda, afatanije na bari mu Rwanda bafasha abakecuru barenga 20.. Turashima Imana kubwe,

Muri iki gikorwa abagera kuri bane (4) bakiriye agakiza ndetse ubu barimo gukurukiranwa, baje biyongera kubandi ubushize hafashwa abakecuru 50 bakuze bakiriye agakiza, dukomeje gushima Imana no gusabira umugisha abantu bose bagira uruhare muri ibi bikorwa by’urukundo no gushyigikira umurimo W’Imana muri Bohoka. Uwiteka abagirire neza ajye asubiza aho mukura.

Ubuyobozi bwa kagali ka Nyarurama bwakira abagize bohoka, habaho umwanya wo kubwira abitabiriye ubutumwa bwiza buherekejwe nigikorwa cy'Urukundo Ubuyobozi bwa kagali ka Nyarurama bwakira abagize bohoka, habaho umwanya wo kubwira abitabiriye ubutumwa bwiza buherekejwe nigikorwa cy’Urukundo

Uko twagize ibihe byiza byo kuramya Imana dutanga ibyo yadutije kubatishoboye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagali ka Nyarurama,

Ibyari byateguwe gufashisha
Ibyari byateguwe gufashisha
Abantu bafashijwe imiryango 20
Abantu bafashijwe imiryango 20
Ababyeyi bashimiye abagize bohoka bateguye iki gikorwa cy'Urukundo batanga nubutumwa kubataje bati Uwiteka abahe umugisha
Ababyeyi bashimiye abagize bohoka bateguye iki gikorwa cy’Urukundo batanga nubutumwa kubataje bati Uwiteka abahe umugisha
Abagize bohoka biteguye gutanga impano bageneye ababyeyi bakuze Kicukiro-Gatenga- Nyarurama
Abagize bohoka biteguye gutanga impano bageneye ababyeyi bakuze Kicukiro-Gatenga- Nyarurama
Buri umwe wese wahageze yabonye impano yagenewe nitsinda Bohoka
Buri umwe wese wahageze yabonye impano yagenewe nitsinda Bohoka
Ubuyobozi bwa kagali ka Nyarurama bwasabiye umugisha abagize Bohoka bose(umuntu wese wumva bohoka ugira uruhare mu bikorwa nkibi nabandi bose bazabigiramo uruhare)
Ubuyobozi bwa kagali ka Nyarurama bwasabiye umugisha abagize Bohoka bose(umuntu wese wumva bohoka ugira uruhare mu bikorwa nkibi nabandi bose bazabigiramo uruhare)

Bohoka tubasetse

Uwiteka ahe umugisha abantu mwese mwagizemo uruhare muri iki gikorwa cy’Urukundo ndetse nubutaha muzakomeze gukoreshwa iby’Ubutwari, Bibiliya ivuga ngo abazi Imana yabo bazasubizwamo imbaraga shya, bakomere bakoreshwe ibikomeye,

Wifuza  gukomeza gufatanya natwe watwandikira kuri E-mail Evmanziruhogo@gmail.com

kuri watsapp yacu +250788208757

Read Previous

Ibitekerezo umuntu agira ari mu butayu

Read Next

Ibintu Imana itazitaho kuri wa munsi

One Comment

  • nukuri ntawakoreye imana ngo yikorere amaboko kandi imana idusaba gufashanya, nshimiye Cyane Irene Ruhogo imana ijye umuha umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *