Kuva mu mibabaro ujya mu migisha yawe.

“…Kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati : « Namubyaranye agahinda » (…) Yabesi atakambira Imana ya Israel ati : Icyampa ukampa umugisha (…) Nuko Imana imuha ibyo yasabye..” 1 Ngoma 4.9-10

Kubyara kose kuzana umubabaro ariko kuvuka kwa Yabesi ko gusobanura « Umubabaro » utabashaga kwihanganirwa kugeza ubwo nyina yamwitiriye umubababro kugira ngo nyina atazibagirwa uko gutwita no kubyarana agahinda.

Ntibyoroshye kwitwa iryo zina ! Cyane ko muri icyo gihe, izina ry’umuryango umuntu yahabwaga ryabaga rifite ubusobanuro bw’ubuhanuzi cyangwa icyifuzo umubyeyi yabaga afite ku buzima bw’umwana bw’ejo hazaza.

Bityo rero, nta cyiza cyari giteganijwe ku buzima bwa Yabesi.N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, Yabesi we, yaje gusobanukirwa ko Imana yonyine ariyo yabasha guhindura umubabaro we mo imigisha. Yanze uwo muvumo, ajya imbere y’Imana atakira Imana n’umutima we wose asaba umugisha. Yari azi amateka y’ubwoko bwa Israel n’ukuntu Imana yabakuye mu buretwa bw’abanyegiputa.

Yakuze azi ko Imana ihindura ibibi bikaba byiza.Yari yizeye kandi afite ibyiringiro byinshi muri iyo Mana y’ibitangaza kandi ifite itangira rishya ! Imana yumvise gusenga kwa Yabesi,imuha imigisha yari yamusabye.

Mbese waba uruhijwe n’ibibazo byo muri ubu buzima ?Mbese imibabaro yo mu bihe bya kera wumva ikikuboshye ?Nta cyiza ubona imbere aha?Mbese wizera ko Imana yakubohora ikagukura mu mibabaro ?

Umva ibi : Imana ihindura imibabaro ikaba imigisha, imyambaro yo kwirabura igahinduka iy’umunezero. Iravuga bikaba, irategeka bigakomera. Wow, Imana ishaka kuguha umugisha, kuguhagurutsa no kugukiza.

Va mu mivumo, ntukongere kuvuga ngo jye niko navutse, n’ababyeyi niko bari bameze ndetse nta cyabasha kubihindura. Ibyo ntabwo ari byo, amateka n’uko abantu bakubona biramaze, egera Imana yibwire icyo ushaka kuba cyo kubw’icyubahiro cyayo, uyu munsi utangire ubuzima bushya !

Isengesho ry’uyu munsi:

Mwami Imana, mpa umugisha kubw’icyubahiro cyawe, uhindurire umubabaro wanjye kuba umugisha, Amen.

Kanda hano urebe inyigisho ya Rev. Dr Rutayisire Antoine

Kora Share usangize abandi iyi nyigisho

Read Previous

Ntukarebe ibibazo ahubwo reba ukemura ibibazo niwe mutabazi wawe

Read Next

Wari ukwiriye gupfa, ariko ntugipfuye ,kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *