Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka – Ivan T.

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Nimushime Umwami w’abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Nimushime Ikora ibitangaza yonyine, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Nimushime iyasanzuye isi hejuru y’amazi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. [Zab136,1-6]

NIMUYISHIME KANDI MWONGERE muri iki gitondo, kuko iyakoze ibi bitangaza bivugwa hejuru, uyu munsi jye nawe itubonera umwanya wo kutwitaho.

Waba uhagaze neza ijuru rikanezerwa, wateshuka kandi ikaba Imana itanga amahirwe ya kabiri: *KUKO IMBABAZI ZAYO ZIHORAHO ITEKA RYOSE*.

Harya ubundi twe twakoreye iki cg dukorera iki Imana ngo itwiteho umunsi ku wundi? Ijambo ryatubwiye ngo NIMUYISHIME GUSA,

nta kindi kiraka. Ohhh Mana, icyubahiro kibe icyawe ibihe byose Amina Amina. Ivan T.

Manzi

Read Previous

Guca bugufi ni urufunguzo rw’umugisha uva k’Uwiteka Imana

Read Next

Irinde kubwira umuntu wabuze uwe, aya magambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *