Kubw’umugambi w’Imana uzabaho

Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Yeremiya 29:11

Izi nkuru dusomye n’Imana yabwiye Yeremiya, imubwira ko ari mu mugambi wayo, imuvugaho atarabaho iravuga iti Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Amateka ya Yeremiya, atubwira ko avuka yavutse adashyitse, abasesengura Bibiliya bavuze ko yavukiye amezi atanu, kuburyo n’umubyaza yabonye ko ntabuzima afite ahita amujugunya muripuberi, babwira nyina ko ntacyo abyaye bamaze kumutunganya umubyaza asohotse, wa mubyeyi yahise ajya muriya puberi abona kigaragura aragafata agashyira mugikondorero, ahita yiruka arataha agapfunyika mu myenda abariyo igashyushya, kubera umugambi w’Imana warumuriho arakura, reka mbabwire ngo Imana ijya ikura ikica igasiga ikikwigisha, igakuraho icya gusebya ikagusigira igituma usenga.

Reka mbibutse Daniyeli mu rwobo rw’intare, nawe uretse nababibonaga yaraziko urupfu rwamwasamiye, ariko kubw’umugambi w’Imana warumuriho Imana yakuyemo ibimwica imusigira ibimwigisha, kandi icyamwigishaga yarasigaranye kwari ukwibuka iby’Imana yarikoze, kubona ararana n’intare bugacya byaribyo kumwigisha akamenya ko Imana imurinze guseba, (halleluya), ahubwo imusigiye igituma asenga ahora ashimira Imana yamurinze uko yibutse ko yararanye n’intare murwobo.

Ngaho nyaruka ugere mu itanura ry’umuriro urebe ukuntu Imana yakuyemo ibibica igasiga ibyo kubigisha igakuraho icyatuma baseba bagasigarana ibituma basenga.

Ngaho ibuka nawe baraye baribukubage ukuntu yakuyemo ikikwica ugasigarana igituma usenga, wibuka ko wabonye umwana utabazwe nk’uko byaribiteganijwe

Wakwibutse ko bakubwiye ko uzapfa kubera bwa burwayi ariko ikuramo ikikwica usigarana ikigwisha kikubwira ko uriho kubwumugambi wImana, kandi yagukuyeho ibyarigutuma useba ikagusigira ibituma usenga
uyishimira ibyo yakoze

Ese nturibuka ko muri ya mpanuka yakuyemo ikikwica ikagusigira ikikwigisha ngaho genda ubaze Yosefu, benese bateguye kumwica Imana ikuramo ikimwica imusigira ikimwigisha Imukuraho ikimusebya imusigira igituma asenga ageze kwa Potifari imukuraho ikimusebya imusigira igituma asenga.

Ngaho ibuka bwa bukode abantu babona ko ntacyo uzimarira, ikagukuraho ikigusebya ikagusigira igituma usenga ukagera ku yawe urimo uyu munsi.

Wakwibutse uru musinzi uri mu byaha bitandukanye abakubonye bakabona utazavamo umuntu w’umumaro, igukuramo icya gusebya ikagusigira igituma usenga ukaba uri umwana w’Imana uri Umuragwa w’ijuru

Wakwibutse muri bwa bupfubyi bwawe wumva utazakura utaza shaka. utaza byara, igukuramo icya gusebya igusigira igituma usenga uyu munsi uri nyina, uri se w’abahungu n’abakobwa.

Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

Murakoze Mwarikumwe na Maman Furaha

Read Previous

Menya ibintu 10 Bibiliya ivuga byaranga umukirisito mwiza

Read Next

Ese umugisha Imana yaguhaye wawifashemo gute?? Kuburyo ugikomeje gusaba undi??

4 Comments

  • Imana ishimwe

  • Amen

  • Amen uwiteka Abahe umugisha

  • Yo, nukuri Imana ni nziza,, ijya ihindura , ibyari bikomeye ikabigira ibyoroshye,

    Imana ibahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *