Imbaraga zo Gukorera hamwe mu buyobozi buzana impinduka – Pastor Antoine Rutayisire

Imbaraga zo Gukorera hamwe mu buyobozi buzana impinduka

NATIONAL PRAYER BREAKFAST- 13/01/2019

Pr. Antoine Rutayisire

Ubuyobozi buzana impinduka bwubakira ku nkingi 3:

o Ubuyobozi buzana impinduka buhera ku bibazo biriho, ukabishakira ibisubizo ukazana impinduka. Iyi ni nayo principe ya Bibiliya… Mu itangiriro rya bibiliya hagararagara imibereho irimo ibibazo, inzara, urupfu ndetse n’imiturire y’ibyondo…. Ariko mu isoza rya Bibiliya hakagaragara imihanda y’izahabu ndetse n’igihugu kitarimo urupfu n’agahinda ukundi. Iyi ni transformative leadership.

o Transformative leadership igerwaho ari uko habaye gukora muri team. Nk’ikipe ishyize hamwe kandi itsinda hamwe.

o Transformative leadership irangwa na discipline na determination. Ni ukuvuga gukurikirana icyo wiyemeje ukakigeraho.

Uyu munsi turaganira kuri teamwork muri transformative leadership.

Imbaraga z’igihugu ziba mu bumwe bwacyo. Hari n’imigani benshi bagira igaragaza imbaraga zo gukoreran hamwe:

– Imisega ibiri ntao yananiwe igufa
– Umunani ufatanyije uruta ijana rirasana
– L’union fait la force

Imbaraga z’itsinda ryose cyangwa z’umuryango cyangwa z’igihugu zishingira kuri:

– COHESION: Guhuza no gufatanya hamwe
– COHERENCE Kuganisha hamwe

Amateka yacu agaragaza ko kenshi igihe abanyarwanda batashyize hamwe ngo bahuze umurongo u Rwanda rwagize intege nke.

1- Igihe abana b’umwami batumvikanye, umwami witwaga Nsibura Nyebunga yateye u Rwanda rwa Ndahiro II Cyamatare, maze abanyebungo ndetse n’abanyoro batsinda abanyarwanda.
2- Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, nta bumwe bwari buri mu banyarwanda.

U Rwanda Imana yatugiriye neza kuko dufite umuco umwe n’ururimi rumwe. Dukeneye guhuza umutima no guhuza intego.

Guhuza intego no guhuza umutima bikurura Imana.

Yesu Kristo yabaye urugero rwiza mu gushyiraho ikipe itsinda. Abigishwa be batari barigishijwe barakundanaga, bagasangira ibyabo, bahuje umutima, bagashyira hamwe kandi bagakorana Niyo mpamvu: “Nta mukene wababagamo”. Poverty eradication ya mbere yahereye ku bigishwa ba Yesu Kristo bashyize hamwe.

Abigishwa ba Yesu bazanye impinduka ku buryo n’abanzi babo babatangiye ubuhamya. Bazanye impinduka ku buryo bageze mu mugi witwa Thessalonica babatangaho urugero bavuga ngo: “Ba bandi bubitse isi bageze n’ino (those who turned the world upside down).

Uyu munsi dukwiriye kwibaza niba ibyo Yesu yadutumye aribyo twakoze niba dushyize hamwe ngo tugere ikirenge mu cya Kristo mu kuzana impinduka.

Kubaka ikipe izana impinduka – amasomo twakwigira kuri Yesu Kristo:

1- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba kugira icyerekezo gisobanutse. Kumenya aho uvanye abantu n’aho ubaganishije/ Having a clear cause to live for. Yesu yari ayifite kandi yarayitangaje muri Luka 4

  1. “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri, 19. No kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”

Yesu yaje kuzana ubwami bw’Imana, burangwa n’ibintu bitatu:
– Kubaha Imana
– Kubana neza
– Kubaho neza

Ikipe Yesu yakoze yazanye impinduka muri ibyo bintu bitatu.

2- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba kuba ikitegererezo cy’ibyo wigisha. Abantu bagenda uko ugenda kurusha uko uvuga. Nk’abanyarwanda dufite umugisha kuko Imana yaduhaye umuyobozi uba ikitegererezo ku buryo hari abantu bo mu bindi bihugu basaba ko yababera umuyobozi.

3- Kubaka ikipe izana impinduka bizasaba gutoranya abantu bafite ubushobozi ariko bafite n’umutima (character) wo kwerekeza mu cyerekezo murimo. Ibi birenze kugira abantu bafite impapuro gusa (degrees), ariko bisaba abantu bafite umutima kuri cause yanyu…

4- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba gutoza abantu bawe ngo basohoze inshingano/ Train your people
a. Amakipe ashinzwe gufasha abasiganwa muri Formula One igihe bashatse guhindura amapine no guhindura amavuta y’imodoka, baba ari abantu benshi kandi bose bahuje intego, bakorana ngo batsinde. Nk’abo muri Ferrari bibasaba kwitoza amasaha agera ku 2000 ku mwaka ngo bazabashe guhindura amapine mu gihe gito isiganwa rigeze.

  1. Urundi rugero ni nk’igisirikare kigeze kubohoza imfungwa zari muri ambassade ya IRAN mu bwongereza, byabasabye iminota itarenze 8 gusa, ngo bakore iyo operation. Ariko kwitoza byabasabye ibyumweru byinshi mbere y’iyo Operation.

5- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba kureka ikipe yawe igakora ariko ugakosora amakosa yayo: Iyo ushaka kuzana impinduka ntago uhora ukomera amashyi ikipe yawe, ahubwo ukosora amakosa yayo, ukayakosora.

Urugero: Yesu yakosoraga abigishwa iyo babaga bataye icyerekezo. Nk’igihe Yakobo na Yohana bashakaga kuba ab’imbere kuruta bagenzi babo, ndetse bagasaba na nyina ngo abafashe, Yesu yarabakosoye. Yababwiye ko self-ambition (kwishyira hejuru) itajyanye na cause baharaniraga, Yanakosoye ibishashagirana ariko binyuranye n’impinduka bifuzaga.

6- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba nanone kurwanya selfish-ambition (kwishyira hejuru no gushaka imyanya). Hari ibintu bitatu bizirana n’ikipe izana impinduka:
– Deviation from the cause (Gufata icyererekezo gitandukanye n’icyo mujyamo)
– Selfish ambition: Kwishyira hejuru no gushaka imyanya kurusha gukurikira icyo mugamije
– Betrayal: Kugambana, abanyamashyari n’abazana urwikekwe

7- Kubaka ikipe izana impinduka bisaba no kwishimira ibyagezweho. Yesu yadusezeranije ikamba. Yadusezeranije celebration. Hari ibihe bya celebration nyuma y’intambara zose.

Umwitozo: Ese twabikora dute aho dutuye n’aho tuyobora?

Nta kipe Ikomera nk’ikipe ifite Imana nk’umutoza hagati muri bo. Reka tujye tuyibisaba. Imana yishimira kutuyobora kurusha uko twishimira kubiyisaba. Reka tujye tubaza Imana uko tuyobora abantu yadushinze maze twubake ikipe zikomeye dutsinde ibitego duhindura iki gihugu.

Imana iguhe umugisha

Bohoka

Read Next

Part 1: Dore ikintu cya gufasha mugihe ugorwa no kubabarira cyangwa gusaba imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *