Wirira mu ijuru hasohotse itegeko rikurengera

Abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwumanjyeweho Uwiteka nzabasubiza
Jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahanaNzazibura imigezi mu mpinga 
z’imisozi n’amasoko mu bikombe hagati ubutayu nzabuhindura ibidendezi 
by’amazin’igihugu cyumye nzagihindura amasoko. ( Yesaya 41:17-18).

Mugihe isi yose ihangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu, ibibazo
ku basanzwe ari abakene n’abatindi bo byarushijeho kwiyongera, ngabo 
ubushomeri, kubura ibyo kurya, kwirukanwa mu macumbi, guhagarika 
amashuri, gukoreshwa imirimo y’urukozasoni cg y’agahimano kugirango 
ahari babashe kubona amaramuko n’ibindi bitandukanye.

Ibi byose n’ubwo bibagerahomu by’ukuri bisanga nta bundi butabazi 
bizeye, bikaba biviramo benshi kwiheba no gufata imyanzuro y’ikubagahu 
kuko babona ariho hasigaye inzira, nyamara n’ubwo bimeze gutya ibibazo 
nk’ibi hari icyo Imana ibateganyiriza.

Baba abizera Imana n’abatayizera, birakwiye kumenya ko Imana yacu 
igira urukundo, ntago yaturemeye kutwica no kuturimbura Oya rwose, ntago
byari biyinaniye kukureka ngo upfire muri byabindi wibuka wanyuzemo, 
ahubwo yakurinze kuko igufiteho umugambi mwiza.

Nk’uko tubisanga mu ijambo ryayo uyu munsi n’ubwo ubona wugarije n’ibibazo by’uburyo bwose kandi ubona bidashoboka.

 Niwizera urabona ukuboko kw’Imana

 Ushaka Imana ntacyo azacyena ( Zaburi 34:11)

 Wikwirwanirira kuko urugamba aho rugeze ntacyo wowe washobora ( Matayo26:52)

 Yesu yakememuye ikibazo cy’inzara ni uwo kwizerwa (Luka 9:10)

 Mwene data Imana yacu ariyo yawe ikugose imbere n’imyuma

 Humura Umwami Imana azagutabara ntago uzamwara ( Yesaya 50:7)

Nshuti ibuka ibyo yagusimbukije ukuntu byari bikomeye kuruta ibi, 
ibuka amajoro waraye, indwara zikomeye wakize, impanuka wasimbutse, maze
wiringire iyo mana, igiye gusiburira inzira zasibwe, amasoko yari 
yarasibye igiye kuyasibura amazi yongere adudubize nk’amasoko kubwo 
kwihesha icyubahiro kugirango abantu barebe bitegereze, batekereze 
bamenyere hamwe y’uko ukuboko kw’uwiteka ariko kubikoze, kandi ko Uwera 
wa Isirayeli ariwe ubiremye (Yesaya 41:20).

Manzi

Read Previous

Gutumbira Yesu Kristo mu kibazo

Read Next

Ntukwiriye kurebera umuntu mu bibazo arimwo ejo hiwe hazwi n’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *