Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo

“Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba “Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).

Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza; ntugategereze abantu ngo bakwiteho. Ahubwo ujye ubaho uhagaze ku ruhande rw’abahesha abandi umugisha, ushakishe abantu bakeneye gukundwa no kwitabwaho.

Ugomba kwibona nk’ukuboko kurambuye kw’Imana ngo guheshe isi yawe umugisha. Imana yabwiye Aburahamu iti: “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha (wo kwaguka gukomeye mu butoni), nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha (utanga ibyiza mu bandi)” (Itangiriro 12:2). Uri imbuto ya Aburahamu, kandi wahamagariwe gukwirakwiza ibyiza mu bandi. Niwiga kwibona utyo, umunezero wawe n’ibyishimo ntabwo bizashingira ku bandi, ahubwo bizajya bivubuka muri wowe imbere byizane: “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no kwizera” (Abagalatiya 5:22).

Ishimire kugaragariza abandi urukundo nk’urwo wifuza kubona. Nugaragaza urukundo, nawe uzakira urukundo. Bibiliya iravuga iti “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Nubiba imbuto y’urukundo kubwinshi, nta kabuza uzasarura umusaruro w’urukundo mu bandi ku rugero rwinshi. Kandi icyiza muri byo, iyo ubibye urukundo ku bwinshi, ni uko utakira urukundo ruvuye kubo warugaragarije gusa, ahubwo no ku bandi bantu utigeze umenya mbere.

Isengesho

Data mwiza, urakoze kugaragariza urukundo rwawe isi yanjye none. Uyu munsi ndahagarara mu mwanya w’akarusho, nanga gutegerereza urukundo rwanjye n’umwuzuro ku bandi, ahubwo ntanga mu mudendezo urukundo rw’Imana rwasheshwe mu mutima wanjye, mu Izina rya Yesu.

Amen.

Gucengera Ijambo:

Matayo 5:13-16

KORA SHARE usangize abandi iyi nkuru nziza

Manzi

Read Previous

Urugamba si urwawe, ahubwo ni urw’Imana

Read Next

Menya akamaro ko kurya igisheke ku buzima bwawe e

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *