Ukwiriye guha agaciro ikikurimo kuruta ikikuriho

Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati”Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Berisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we. *1 Abami 19- 2: 3*

Uyu Mugabo tuvuga ni Eliya umwe wasanze Ahabu aramubwira ati:” ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka y’uko ntakime cyangwa imvura bizagwa muriyi myaka keretse aho nzabitegekera buriya yavibuze ahaye agaciro icyimurimo kuruta ibirimbereye bimurwanya

Ikindi gihe yica b’abahanuzi ba Bali bari magana ane na mirongo itanu arabica bose barashira

Bukeye Ahabu aratanga Nyuma Ahaziya ahubuka mu idirishya risobekeranye ryi cyumba cye aragwa akurizamo kurwara Eliya amutumaho ko atazakira babyumvise. nawe amutumaho Umutware utwara ingabo mirongo itanu ngo namanuke amwitabe Eliya aramubwira ati niba ndi umuntu w’Imana umuriro nuve mwijuru ugutwikane nizo ngabo zawe.

Umwami arongera atuma undi mutwe nawo umuriro uva mwijuru urabatwika. Atuma uwa gatatu ariko we aza apfukama we ntacyo yabaye nibindi yagiye akora gusa icyo nifuje kukubwira nuko izo mbaraga zose Imana yagiye imukoresha yazibagijwe nijwi ryumugore.

Ubwo yaramaze kwica abahanuzi ba Bali Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota. Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati”Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”

Eliya abyumvise arahaguruka arahunga yirukanswa ni jwi ry’umugore utigeze anahaguruka ngo ave naho ari kuko yaravuze ngo aramuhwanya nimanaze uretse ubwoba ko yaramaze kuzica harihasigaye izihe yibagirwa ikimurimo aha agaciro ikimuriho ikimurimo ubundi gikunkumura ikikuriho,

Ijwi ry’umugore rimwibagiza imbaraga z’Imana zakoranye nawe ibitangaza, Benedata reka Yezebeli tumugereranye na satani yivovotera aho ari ariko reka twibuke ko Yesu yamunesheje

Harigihe amajwi yitera bwoba yirukansa abantu akabahabya bagahunga ntibiruke ngo bave aho ariko bakahaba badahari tukabona imibiri imitima yaragiye umubiri urahari ibikorwa ukabibura bahunze ijwi ry’umugore ribibagiza imbaraga z’Imana.

Ngaho reka turebe Imana yicaranye na Eliya irikumubaza icyo yahunze nuburyo yamukoreshaga ibyubutwari, Ngaho nawe reba wicaranye ni Mana irikukubaza icyo wahunze ariki ?

1- Kandi ikurwanirira irimuri wowe imbere

2- Ubundise urahunga usangande? urahungira kurinde

Nimureke Duhe agaciro imbaraga Zikorera Muri Twe Kurusha guha agaciro Amajwi atagira Icyo Akungura Maman Furaha

Kora Share usangize abandi iyi nkuru nziza

Read Previous

Ntugacike intege kubera ko hari ibyakunaniye

Read Next

Ubuzima n’amateka byaranze intumwa 12 za Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *