Ubuhamya: Ubupfubyi byatumye niyahuza urumogi na kanyanga ariko Yesu arankiza. (igice cya 1)

Nitwa Vumilia J. Claude, navutse mu w’1986, mvukira mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyaruguru. Mama yambyaye ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, igihe yari muri stage ahura n’umugabo wari ukuriye abacamanza mu cyahoze ari Komini Rwamiko amutera inda ni ko kumbyara.

Mama amaze kumbyara, yanyise Vumilia (bisobanura kwihangana). Mama rero yanshyize iwabo mu rugo kugira ngo abashe gukomeza amasomo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye tutabana, sogokuru na nyogokuru banderaga babica muri Jenoside. Kuva ubwo sinongeye kubona mama, nari mfite nk’imyaka 8.

Natangiye ubuzima bungoye, ntangira gukora akazi ko mu rugo, ariko mu bo nkoreye nta wigeze ampemba ahubwo bampembaga inkoni. Ubwo buzima naje kubuvamo, ninjira mu buzima bwo guteka kanyanga i Butare. Namaze imyaka 2 ari byo nkora, ari na bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge. Nari ngeze mu myaka 16. Nanywaga kanyanga no. 1 bashyira mu itadowa ikaka, nkanywa urumogi, lisansi, kole n’ibindi biyobyabwenge.

Icyatumaga nywa ibiyobyabwenge, mu mibereho yanjye nakuze ntazi mama na data, kandi nkumva amakuru ambwira ko bariho ndetse babayeho neza. Byatumye niyahuza ibyo biyobyabwenge kugira ngo bimbuze kubitekerezaho. Nasindaga ibiyobyabwenge, nkagera aho mbyina nta muziki abantu bagahurura bakanshungera. Nari mbabaye.

Ubwo buzima bwaranyangije cyane kubera kunywa ibiyobyabwenge n’ibisukali byinshi byanduye, ndwara diyabete. Umwana twari turwaye bimwe yaguye mu bitaro ariko jyewe Imana irankiza ku bw’umugambi yari imfiteho. Mu w’2000, ingunguru ya kanyanga yarangwiriye imvuna umugongo mara umwaka 1 n’igice ntabasha kunama ariko isaha y’Imana igeze irankiza, ubu ndi muzima.

Inzira y’ubuzima yarangiye cyane, kuko nageze aho mba mayibobo mu mujyi wa Butare, nisanze ntiragura ibiryo byo muri poubelle. Natangiye kuba igisambo, nkajya ndebesha abantu indege kandi nta yo kugira ngo mbone uko mbakora mu mifuka. Nakinnye urusimbi, akazungu, … Nararaga mu bizu bitabamo abantu byabaga i Ngoma, urumogi rukambwira ko ndaye ahantu heza ariko mu gitondo nkasanga inyo n’imyanda binyuzuyeho. Kumesa kwanjye kwari ukwicara mu mazi nkihungura bikaza kunyumiraho.

Nambaye ikabutura y’ikoboyi, mara imyaka igera kuri ine (4) ntayihindura. Ni birebire… Mvuye muri ubwo buzima nagiye gukorera umukecuru umwe, abonye ukuntu nkorana umurava abona ko atazabona umukozi nkanjye ni ko kuntongera abazimu. Yangabiye ibintu 3: inzu, inyana yitwaga nyirabucugane n’ihene. Hari umusaza twaragiranaga, mubwiye ibyo uwo mukecuru yampaye ansobanurira icyo bivuze.

Inzu yasobanuraga abakobwa b’uwo mukecuru bapfuye bagumiwe, ubwo yari anshyingiye abazimu; inyana yitwaga nyirabucugane, ni abazimu bari bayirimo bari barayiterekereyeho, bagira ngo babimurire muri jyewe; mu Kinyarwanda, iyo umuntu aguhaye ihene ayita intama cyangwa itungo, bakayizana ari ihene ariko ari intama cyangwa itungo. Umukecuru rero yarambwiye ati “Nkuhaye inehe,” byasobanuraga ko izantera umwaku nkazarinda mfa nta n’imbeba yinjiye iwanjye, nta cyo nimariye.

Uwo musaza yangiriye inama, ambwira ko ninumva umukecuru ampaye ibindi bintu nzamubwira nti “Iriya nzu n’iriya nyana n’iriya hene, n’ibindi byose wampaye, bigusame wowe n’abana bawe n’imiryango yawe yose!” Icyo gihe nabaga mu cyahoze ari Butare, iwacu ari mu cyahoze ari Gikongoro (Nyaruguru, aho bita i Mata). Yambwiye ko nimara kubimubwira ntazagira umuntu nsuhuza, ntazakebuka, nzakebuka ngeze ku ruzi rugabanya Butare na Gikongoro rwitwa Akavuguto, akaba ari ho nkaraba.

Bya bitongero byanyinjiyemo, ntangira gukora imirimo y’abagabo n’iy’abagore, nkakubura, nkahingisha abakozi nkatera intabire, menya gusya ku rusyo, menya gucunda amata, menya kugosora… Ibyo bintu byari bindimo byambwiraga ko nimbona umuntu uturutse iwacu nzajya nihisha.

Uko navuye muri izo mbaraga

Igihe kimwe nari nicaye muri salon, uwo mukecuru ahagaze ku muryango we n’umuhungu we maze abwira umuhungun we ati uno mwana namuhaye inzu, muha inyana nyirabucugane n’ihene. Nahise mvuga uko wa musaza yambwiye, ndamubwira nti “Iriya nzu n’nyana nyirabucugane n’ihene bigusame wowe n’abana bawe n’imiryango yawe yose.”

Yahise afata ikibando aranyirukankana ati “Uragasamwa na Langombe na nyabingi.” Nahise ngenda ntakebutse cyangwa ngo ngire uwo ndamutsa (nk’uko wa musaza yabimbwiye), nkaraka muri rwa Ruzi rwitwa Akavuguto ndangije ndakebuka, ba badayimoni bari bandimo basubira kwa wa mukecuru, arahinamirana. Baramuvuje ahantu hose, bamujyana mu bapfumu, muri Tanzania na Kenya na Uganda biba iby’ubusa. Hashize amezi 3 biramwica, ambera igitambo mbaho gutyo.

Read Previous

Dore ibiribwa byiza mu gihe ufite Stress

Read Next

Ubuhamya: Ubupfubyi byatumye niyahuza urumogi na kanyanga ariko Yesu arankiza. (igice cya 2)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *