Ubuhamya: nyuma y’igihe kinini adasinzira yaje gusenga no kubabarira atangira kubona ibitotsi

Ndi umwe mubakurikirana ikiganiro bohoka, (izina yadusabye ko tutarivuga) mfite ishimwe rikomeye mu mutima wanjye kuvaho natangiriye kumva bohoka muri 2017, yanyigishije byinshi ariko ndagirango nibande Cyane kukintu cyogukira ibikomere byo mu mutima no kubabarira abaguhemukiye cyangwa nawe ugasaba imbabazi abo wahemukiye.

Nibintu byangoye kugirango mbabarire ariko numva bohoka bwambere nayihawe n’umwana twiganye secondary  ndayumva irimo yigisha gukira ibikomere byo mu mutima no kubabarira namaze kuyumva numva ndatsinzwe mu mutima numva ngomba kubabarira kandi nanjye nkababarira nagiye ku muvandimwe twaridufitanye ikibazo ndabimubwira ariko hazamo kutemera amakosa ngo ayasabire imbabazi njye ndazimusaba.

Numva ndabohotse gusa urugendo rwarakomeje mpura nikibazo gikomeye cyane gikurikirwa nikigerageze cyamagambo kuva 2017 kugeza 2019 mukwezi kwa Kane sinajyaga mbona ibitotsi kubera gutekereza kuribyo bibazo namagambo kubyakira birananira nkibaza Impamvu Imana yemeye ko arinjye ibibazo mbiburira igisubizo gusenga mbivamo nkajya mpora mburanya Imana.

Ariko guhera mukwa Kane uyu mwaka nafashe umwanzuro wo gusenga amasengesho ya 10 jrs nihana nanasaba Imbabazi, nshaka kwiyunga n’Imana kuko numvaga ndemerewe Cyane.

Nayasenze numva Imana itazansubiza ariko ndangira nkubwireko igihe nayasoreje sinigeze nongera kubura ibitotsi kandi nabonye amahoro yomumutima kdi meze neza. Imana Ihabwe Icyubahiro.

Nawe wifuza kudusangiza ubuhamya wakoreshaga Iyihe nimero kuri watsapp +250788208757 cg se

kuri email evmanziruhogo@gmail.com

Read Previous

Mbese wibuka ko Kujya mu ijuru ari ugusiganwa

Read Next

Kwibeshya gukomeye kw’abatararushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *