Ubuhamya bwa Maman Domitila Nabibone (Igice cya 4)

Numva baravuze mu Itangazo ngo :” Uwo muntu wumu Maman w’umunye Kongokazi witwa Maman Domitila Nabibone.HALLELUYA!!! Nkunda Yesu Kristo cyane. Iyo nibutse ibintu bye nkarira. Ndavuga nti :” UHHHH!! Ngo Maman Domitila? Umuntu w’inyacyaro cyane??? Yoooo!!! Yesu ni Mwiza pee!!! Sinari nzi kwambara za nkweto ndende pee. Icyo gihe nari niyambariye udusandari, mfite mu ntoki agasashe karimo udukweto twiza,nambara vuba vuba twa dukweto,Ngatekereza nti ngo:” DOMITILA? Ese nasanga ari undi Domitila atari njye?? Abantu bose barahagarara bazi ngo ni Domitila w’Umu Ministre cyangwa Yoo, Yesu wanjye, mwiza!!! Ndahaguruka, sinzi uko batekereje abo bantu, ngeze ku muryango w’indege!! Bantu b’Imana mwe, nsanga ikibuga cy’indege cyakubise cyuzuye, apa Pasiteri bose bari ku mirongo hariya, abaririmbyi barahagaze n’ama FANFARE reka sinakubwira.Nimubanze mutuze ntibirajyamo.

Ni ibitangaz peee!! Nubona ntamuvaho ni uko hari icyo namubonyemo, nuko mbona abanyamakuru bose bararekereje bantegereje!!! Baje kureba umuntu wapfuye arazuka, mbona abakubita amapica bose bafotora sinakubwira.Ngira ubwoba, mpagarara ku muryango w’indege ndiyibagirwa.Ndavuga ni ” Ariko se uyu ni wa DOMITILA wo mu Cyaro? ndarira, ndarira cyane, sinzi icyo wowe wabonye muri Yesu Mwene Data.

Mva mu ndege, abantu ndabasuhuza, ndavuganti sinkiri Domitila wa wundi wo mu cyaro, nsigaye ndi Domitila Ministre w’Imana, ndamanuka ngenda ndamutsa abantu nka kumwe umuperezida cyangwa Muka Perezida aramutsa abantu,ndamanuka numva nemye muri njyewe.Ndavuga nti :” Noneho ubu ngiye kumanuka nshinjagira nka ba ba Maman bakomeye bo muri KINSHASA.Ndagenda bukebuke nshinjagira buke buke. HEEEE, Simfite isoni, ubwo ni ubutumwa bw’Ukuri.

Ndagenda, murabizi iyo abakuru baje kurya abanyamakuru baza biruka, bakambaza ngo :” Wapfuye ute? Wapfuye ute? bakanshyiraho ama MICRO!!!Ndababwira ngo :” Mutegereze.Iyo numvaga bambajije amagambo ntumva, nahitaga mbabaza nti :” Umusemuzi wanjye arihe? ARIHE?? Nabyibazaga ariko nyine nigiza nkana nziko ntawe twazanye!!! Hhahahahahaha. UNIVERSITE Y’IMANA.

Sinamenye icyo gihe aho Immigration yabo iba, sinamenye aho babariza ama Visas,ibyumweru bibiri ndimo nigisha ubwami bw’Imana. Perezida wabo yumva ayo makuru ati:” Munzanire uwo muntu wateye akajagari mu gihugu cyanjye cyose.Ese navugaga igifaransa, Ese ni icyongereza nari kuvuga?? N’icyo giswahire mvuga nacyo ni uguterateranya ni icya Rupigapiga!!! Banzanira umusemuzi. Ibyumweru bibiri mbimara nshumbikiwe mu rugo kwa Perezida.Perezida arakizwa yemera kwatura yemera kwakira Yesu mu bugingo bwe. HALLELUIA

Ambaza ijambo rimwe, ati :” Ubu ndakijijwe, none ngire nte? ndamubwira nti:” Wababariwe, ibyaha byawe, nawe ubabarire bariya wafunze. Uwo mugoroba Perezida ajya kuri Television,Ati:” Njyewe uyu munsi Nkuye abantu mu munyururu, ariko Mabuso sinyifunguye burundu.Aravuga ngo :” Abo bantu bose bari muri Prison ari barya bari baraciriwe urwo gupfa, kugeza kuri umwe w’imyaka icumi, bose batahe, ariko guhera ejo, Prison izakomeza akazi kayo kuri bariya bandi bazakora ibyaha nyuma ya none.Inkuru nziza irinjira mu gihugu cyose,AMEN.

Perezida yampaye indege ye iminsi ibiri, arambwira ngo nawe uzunguruke BURKINAFASO ugende nawe wumva akayaga ka BURKINAFASO uko kameze neza.Aravuga ngo Ibyo Imana yagukoresheje n’ibyo warebesheje amaso nibyo byiza cyane kurusha ibi byiza byose byo mu gihugu cyacu.AMEN. Ese nkore iki? Ese ndeke YESU? Nzamuvaho se njye kwande heza kumurusha? Nzareka ibyo mfate ibihe?

Umusozo

Nshuti y’Imana usomye ubu buhamya,biragukwiye kwegurira Umwami YESU KRISTO umutima wawe, ukiyemeza kuba inshuti ya YESU KRISTO byuzuye nibwo nawe uzabona amahoro yo mu mutima kandi uzabasha guturana nawe muri buno bwami yaduteguriye.AMEN

UBUHAMYA BWA MAMAN DOMITILA BURANGIRIRA HANO,

Nawe ushaka kudusangiza ubuhamya watwandikira kuri

Email: evmanziruhogo@Gmail.com
Watsapp: +250788208757 (Ruhogo Irénée)

Nyuma yo gusoma ibice byose uko ari bine ese wowe niki watwubwira wabwakiriye gute ubu buhamya.

Read Previous

Ubuhamya Bukomeye bwa Maman Domitila Nabibone (Igice cya 3)

Read Next

Ni gute dukwiriye gusenga?

One Comment

  • Imana ishimwe cyane kubw’ubu
    buhamya budukumbuje ibyiza byo mu ijuru
    kandi buduteye courage yo kurikorera natwe tuzajye
    mu gihugu cyo mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *