Ubuhamya bukomeye bwa Irénée Ruhogo

NTA KURE IMANA ITAKURA UMUNTU KANDI NDETSE NTA NAHAFI ITAGEZA UMUNTU

Amazina yanjye nitwa Irénée M. Ruhogo navukiye mu muryango ukijijwe ariko nyuma ubwo najyaga mu mashuri yisumbuye nagiye ngendera mubigare bitari byiza (urungano). muri icyo gihe naje kujya nkora nkibyo bakoraga nka sinda ubuzima bwanjye bubaho nta murongo nta cyerekezo.

UKO NAJE GUKIZWA

Ndangiza umwaka wa gatandatu twagiye mu ngando, nzikora nk’Abandi Hari mugenzi wanjye twiganaga kandi duturanye hano i Kigali, uwo musore twari nk’abavandimwe noneho twaje guhura ambwira ukuntu yakijijwe, ariko nabifataga nkibintu bisanzwe, none muri uwo mugoroba tubonana niyo ncuti yanjye nari iminsi menyanye n’Umukobwa, uko twaje kumenyana twahuriye i Gikondo ndikumwe na mubyara wanjye aradusanga aradusuhuza baza kujyana nyuma atangira kujya amvugisha biganisha mu rukundo.

Muri icyo gihe nari ntagakizwa ariko uwo mukobwa akajya abwira ibyanjye byose akabwirako anasenga akabwira ko ni nemera kujya aho basengera ibyo nifuza nzabibona byose. ntago nabihaga agaciro kuko nikundiraga inzoga cyane kandi ntago nanywaga ubwoko bumwe kuko zitafataga cyereka navanze, ndibuka niga mu mashuri yisumbuye narasindaga ugasanga mu maso nabaye ibisebe kubera kugwa mu miferege. nagiraga nigihe cyo kugabanya ibyaha ngasenga icyumweru kimwe ubundi nkabireka icyumweru nkongera kubisubira nubwo nanywaga inzoga nakoresha Bibiliya mfite ibyanditswe bindengera mubibi nakoraga kuko iyo wabwiraga ngo kunywa inzoga ari cyaha nakubazaga aho byanditswe, bamwe mubakozi b’Imana bajya baza babwira ko Imana yabatumye kubwira ngo ndeke inzoga Imana ishaka kunkoresha kandi nzavamo umukozi wayo.

nibindi ntavugira aha babwiraga bazaga bavuga ngo reka inzoga rimwe nkababwira ngo nonese kuki Paulo yabwiye Timoteyo ngo jyunywa gakeya kubwinda yawe yakunaniye… bakabwira ngo inda ikunanira gute? umuntu uzi ubwenge nkasubiza ngo none kuki Imana itashyize inda ahari kujya ikibuno, cg umugongo ngo ariho ishyira inda ubundi ikayishyira imbere aho tureba? bakabwira ko rero ngomba kuzireka ngo Imana ishaka kunkoresha nkababera ibamba (nkabyanga) kuko numvaga shaka kuzishyiraho amaderedi (amarasita) iwanjye hagombaga kuba aho incuti zanjye bazajya banywera ninzoga itabi kugirango abasore n’Inkumi bagenzi banjye banyemere nk’umuntu w’Umusaza ( uzi ibintu) (mu mvugo y” ikigihe).

muri icyo gihe nigaga mu mashuri yisimbuye Imana yavugiye mu mubyeyi wajya aza gusenga kwa Auncle kuko niho nabaga icyo gihe ivuga ko nzagenda nkagera ku marembo y’Ikuzimu ariko ntazajyayo kuko Imana irinze umubyeyi kurira kubera njyewe ahubwo igiye kumpindura umukozi wayo ndabipinga cyane kuko banyinjije mucyumba basengaga kungufu ntabishaka, uwo mu mama ampa ijambo ngo Imana yari imuhaye ryanjye Zaburi 40:1-5 havugango nategereje Uwiteka nihanganye, antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye, kandi ankura mu rwobo rwo kurimbuka no mu byondo by’Isayo,

Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, akomeza intambwe zanjye, kandi yashyize indirimbo shya mu kanwa kanjye, niyo shimwe ry’Imana yacu, BENSHI BAZAREBA BATINYE, BIRINGIRE UWITEKA, Hahirwa uwiringira Uwiteka, kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma. akimpara gusoma iryo jambo ndamubwira ngo erega nimwe mufite ibibazo njyewe Imana iranzi kandi irankunda ibyo byo kujya ikuzimu birabareba.

Bandetse gatoya ngo sohoke mpita nisubirira mukabari, najyaga naha amasaha ya nijoro cyaneee… bwanyuma umukozi w’Imana twahuye kuko Imana yantumyeho benshiiiiiiiii ariko nkanga kubyemera, twahuriye Kicukiro Sonatube abwira ko avuye i Cyangugu Imana imutumye kubwira ngo nihane ndamubwira ngo mbere yo gutokora aagatotsi kari mu ijisho ryanjye banza ukure umugogo uri muryawe ndamubaza nti wowe ntacyaha ukora abwirako acumura ndamubwira genda ubanze wikiranure n’Imana undeke ibyanjye ndabizi, arabwira ngo umva uko Imana ivuganye nawe,

ndamuseka cyane ni niwowe mvugana nawe ntago ari Imana (ubwo twagendaga n’amaguru turimo kujya murugo aho nabanaga na Auncle n’Umugore we, ) kandi kuko hari ku masaha ya nimugoroba nari mfite amacupa yinzoga mu mifuka ndikugenda somaho gake gake, aba anyatse icupa rimwe ararijugunya ati tega amatwi ibyo nkubwira Imana iravuze ngo ugomba kureka inzoga, akomeza kugenda abwira nkibyo abandi bakozi b’Imana babwiye turahangana akabwira ko Imana ivuze nkamubwira ibyanditswe kuko njyewe natojwe gusoma Bibiliya ndi Umwana naranabikubitiwe iyo nabaga nafashe ibyanditswe mu mutwe.

uwo mugabo wari waturutse i Cyangugu twakomeje kugendana tugerana Imburaburuto ( Gikondo) twananiwe kumvikana arabwira ngo uzabona Imana ko idakina izakuzana kungufu kuko wanze kumva kuneza ndamusubiza ngo genda sha, ujye umenya ibyawe nanjye ibyanjye ndabizi, ubusanzwe njyewe ndi umuntu ujya umukintu nkagenda wese nkacyinjiramo wese, ibyo nakoraga nibyo nikundiraga kandi nkagira cyane ishyaka mugukora ibyangwa n’Imana kandi mbizi ko Imana itabikunda. nubwo babwiraga ko ngo kureka inzoga narinzi ibyanditswe bimbuza kuzinywa kuko nababwiraga rimwe ngo abaroma 14:14 havuga ngo ndabizi neza kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu,

yuko ari nta gihumanya ubwacyo keretse utekereza ko ikintu gihumanya niwe gihumanya, nababwiraga ko ibyo nkora bihumanya bo bantekerereza nabi, ariko kandi Yesaya 5:22 hakavugango bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha ibyo narimbizi nkaba negereje ko ubibwira mubwira ngo Igihe cyanjye nikigera nzakizwa. aha nageragezaga kukubwira mbere yuko nkizwa nambere yuko mfata umwanzuro gukorera Imana uko byari bimeze.

Haje gucamo igihe nibereye mu isi yanjye rwose nishimiye gukora ibyo shaka nibwo naje guhura namugenzi wanjye yari yarakijijwe ariko azi ko njyewe ntarakizwa, duhurira nimugoroba hari ku wa kabiri,( Rwandex ) sinzi ukuntu numvise mu mutima ijwi ribwira ngo mubwire ngo urashaka nawe gukizwa mba mbivuze uko, aba arabyishimiye ndamubwira ngo ariko ahantu murugo basengera bararondorana bakanavuga ibiri mu gifu, mwibutsa ibifuti nakoze byose ndamubwira ngo babivuga ntibirangire arabwira ati Imana iragukunda wowe iri joro usenge uyisabe kuguhishira izabikora ejo ntizakuvamo ahita amperekeza tugenda tuganira abwira uburyo bimunejeje kuba nifatiye umwanzuro anyibutsa byinshi ndamubwira nti wivunika niyemeje gukizwa antera courage, duhana gahunda yo kuza kundeba mu gitondo ku wa gatatu, ariko mbere yuko duhura wa mukobwa nawe yari yakomeje kunkurikirana amabaza amakuru asaba ko namushakira aho akodesha inzu Hafi yaho ntuye,

mubwira amazu nari nabonye Sejem (Imburabuturo) bakodesahaga 80.000 frw arabwira ati babwire bagabanye , mpita mubwira ko amazu atari ayanjye nyuma mu gikangu cyo mu rugo kwa Auncle hari inzu yabagamo abantu baza kuvamo mubwira ko yaza akayifata arabyemera aza no kuyisura atereramo ipasi icyo gihe abwira ngo agiye kujya kwa muganga, inzu arayishima, nawe tuzaguhana gahunda ku wa gatatu ko azaza murugo yahageze mugitondo ariko ya ncuti yanjye niyo ya mutanze ije abantu bo murugo barayakira Auncle ni umuntu ukunda kuganira amubaza niba nawe ateye nkanjye akora nk’ibyo nkora arahakana ati ahubwo aje kundeba ngo tujye gusenga Auncle aramuseka cyane ati Irénée Aramutse akandagiye ku muryango w’Urusengero gusa ntiyinjiremo ntamugurira inzoga z’Ukwezi nari nkiryamye mba ndabyutse mbasanga muri salo ndababwira nti ntago ndibukandagire ku muryango ahubwo nje gusenga wese,

Uncle araseka ati urabeshya cyane yancuti iba iramubwiye ngo twabivuganyeho nimugoroba arabyemera ako kanya wa mukobwa aba arahageze arasuhuza avugana na Auncle ko yashimye inzu aje kuyishyura Auncle aramubwira ngo urishyura amezi 2 (70,000 frw) umukobwa avuga ko afite ukwezi kumwe ariko araza gusenga akabona andi, ati kandi Irenee tuzajya dufatanya gusenga akivuga ngo azajya amfasha mu gusenga Auncle aramubwira ngo tujyane natwe tugiyeyo, ubwo abantu bo murugo bantegurira imyenda Auncle ahamagara Umubyeyi wanjye yari mu Mutara mu kiruhuko, amubwira ko ngiye gusengana nabo akibyumva aramubwira ngo ntukanteshe umutwe uwo ntago yajyayo naramwibyariye ndamuzi,

Uncle aramubwira ngo ati ubu turimo kujyayo undi ahita amukupa ( afunga telefone) Auncle yakira y’Amafaranga yemera ko wa mukobwa ayibamo tujya gusenga.

Tugeze mu rusengero batangira kuririmba batangira no guhanura ariko numvaga ntabwoba, wa mukobwa yari yicaye iruhande rwanjye Pstor atangiye guhanura umukobwa arabwira ngo afite examen y’icyongereza nimugoroba agiye kugenda aba arasohotse asohokana nabandi bakobwa babiri Pastor aravuga ngo muri bariya bakobwa basohotse hari uwari watumwe gutwara umuntu kumujyana ikuzimu kuba igitambo ngo ariko Imana ibikuyeho numva bakomye amashyi menshi baravuga amen nyinshi na halleluya njyewe idini nakuze murugo dusengeramo ibyo ntabyabagaho,

Pastor aba aje kuri mugenzi wanjye amuvugaho byinshi, amubwira ibintu byibiheri yari yararwaye mu maso avuga uburyo yabirwaye, gusa incuti yanjye turi ku ishuri twajya tumuserereza ngo yisize amavuta y’abakobwa amwicira uruhu, akatubwira ibyo pastor yarahanuye avuga ko ari umuntu waje iwabo atwara umwenda we atongeraho amagambo igihe uwo muntu yari mu minsi y’Abakobwa amaze kuwihaguza, mugihe Pastor agiye imbere atera amakorasi, ya ncuti yanjye iti ibi niwowe wabimubwiye ndamubwira ngo ashwi da ntuziko njyewe ari ubwambere mageze ahita abwira ngo hano hari Umwuka w’Imana ntago narinzi icyo basubiza ndavuga ngo byashoboka ahari,

Pastor arongera aza amuvugaho ibyo Imana igiye gukora azana ikiganza ngo antunge urutoki mu mutima ndavuga ngo Mana nijoro nagusenze ndakubwira ngo ntuzandaburize kandi nutandaburiza nzagukorera ariko nundaburiza sinzasubirayo, uzambikire ibanga agiye kubivuga avugira ku ncuti ati mbonye mugenzi wawe mugenzi wawe ,mwagendanaga ariko Imana iramuzanye ngo ayikorere, igihe cye kirageze abo murugo iwabo ndetse n”isi igiye kumenya gukomera kw’Imana.

Imana imuhagurukije kuyikorera muburyo budasanzwe ahita avuga ngo uwo mvuga n’Umwe wasenze nijoro abwira Imana ngo ntizamuraburize. aravuga ngo Imana yamubikiye ibanga kuko Imushaka. Pastor agiye imbere gato aravuga ngo uwo Muntu arihano agiye kurangiza kuvuga numva Auncle ahagurutse inyuma atera halleluya cyane, aba agiye imbere mbona arimo kurira, ya ncuti mbona nayo irarize babyara banjye nabandi bantu bo murugo bose bajya imbere bashima Imana Auncle arampagurutsa ati vayo ndagenda Imbere avuga ibifuti nakoze byose amarira siinzi aho yavuye ababwira uburyo umubyeyi yafunze telefone yashakaga ku muhamagara ngo amubwire ko nageze mu nzu y’Imana,

Pastor arabwira ngo wowe isi igiye kubona gukomera kw’Imana Imana izagukoresha kandi Imana iguhinduye igikoresho cyayo bavuga byinshi uwo munsi ninjyewe Imana yabwiye gusa ahari, kuko umuhanuzi wahagurukaga guhanura yazaga abwira bashyiramo igisirimba nukuri nkaba narinzi kukibyina reka da!!! binaniye ya ncuti iranyigisha ubundi nzakubyina nari nambaye inkweto za timba ( ibikweto binini) uwo mwanya abantu bose ndabakandagira barandeka bampa rugari gusa numvise umunezero ntigeze ngirira munzoga cg mubindi,

Pastor ategeka ko bandeka ndasirimba mbira ibyuya byinshi imyenda yose itoha, munkweto numva hajemo amazi, nuko ndushye nicara hasi pastor arasengera, avugako inzoga nanyweyo zishizemo habaho gukomeza amateraniro tuzagutaha

Igice cya Kabiri nzababwira uburyo umukobwa yaje kuza mu rugo kuri uwo mugoroba biba ibindi bindi nyuma aza no kuza mu ishusho yinzoka ubwo yagarukaga murugo gutwara ya amafaranga yari yishyuye inzu.. ( Ubuhamya bwa Irénée Ruhogo ).

KORA SHARE /PARTAGER
kanda hano eumve ubuhamya bwose

Read Previous

Ese koko birashoboka kubaho umuntu anyuzwe?

Read Next

Kuva mu mibabaro ujya mu migisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *