Sobanukirwa ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( Igice cya 1)

Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.

Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye uburenganzira mu buzima. Usanga barabayeho mu buzima bwo kumwara, guseba, gusonza, kwangwa n’imiryango, kubura umutekano, gutabwa, kutitabwaho, guhemukirwa n’ibindi. Ariko Yesaya 61:7 haravuga ngo “Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo.” Yoweli 2: 25 haranditswe ngo “Nzabashumbusha imyaka yariwe n’inzige.”

Yabesi amaze kumenya ko hari Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu bikaba bishya, ajya kuyishaka yumva ko ibishoboye (kuko hari n’abayisenga bumva ibyababayeho bidashoboka ko bibavaho).

Agahinda yari afite yumva nta muntu uwo ari we wese washoboraga kukamumara. Ikibazo ni uko abantu benshi ibibazo byabo babibwira abandi bantu kandi na bo nta cyo babikoraho kuko na bo bafite byabo. Nta cyo umuntu yakumarira kuko na we hari igihe aba afite ibikomeye kuruta ibyawe.

Yabesi ageze ku Mana ayisaba ibintu bine: 1. Ayisaba umugisha 2. Ayisaba kumwagurira imbago 3. Ayisaba kumurinda ibyago 4. Ayisaba ko ukuboko kwayo kubana na we. Bibiliya ivuga ko Imana yamuhaye ibyo yayisabye byose.

Source: agakiza.org

Read Previous

Ibimenyetso byakwereka ko amazi unywa buri munsi adahagije

Read Next

Sobanukirwa ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( Igice cya 2)

10 Comments

  • Amen

    • Buriya abavyeyi ba Yabesi nikubera iki bise izina ribi umwana wabo ?
      Je ndibaza ko hari impamvu, nikugira ngo umunsi umwe hazogaragare ko hari uwuhindira izina uyo nawe ni Kristo Yesu Umwami .

      • ngoma 4:9
        Nyina we yamwise Yabesi kuko yamubyaranye agahinda.

  • […] kanda hano usome igice cya mbere […]

  • Amen

  • Imana iguhe umugisha🙏🏻

  • Ameeen, Imana yacu ni Nteturuye, ikuraho agahinda umuntu aba afise

  • Imana iguhe Umugisha kdi nawe ikwagurire imbago

  • Amen. Imana yacu irumva kandi ntiyirengagiza ibyo tuyisaba iyo tuyibisaba twizeyeko ishoboye kubikora. Bless you!

  • Iyoooooo! N’ukuri lmana ikuzuze amavuta. Abantu ntibasobanukirwa kino,kuko bamwe bandikira ministering basaba guhindura izina,ariko bikana izina rya kera ntirikuvaho.
    Mu mpapuro birahinduka,ariko ahandi biguma ari ibyo. Be blessed mutumishi. We love u!
    Much love

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *