Part 2: Gusenga guhindura ibintu

Yakobo 5:16 b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

4. Akagezi gakamye Imana imujyana Izarefati ku mupfakazi yari yarateguye yaranamwigishije ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa : Inzira y’ umugisha ni ugutanga gusa. Agaburiye Elie nawe atubura ifu n’ amavuta bisobanuye ko mu biganza bye hari harimo ifu n’ amavuta n’ubwo atabashaga kubyiha. Waruzi ko abakozi b’ Imana bahawe impano iyo bagusengeye bakagusabira umugisha uwubona ? Ntutangazwe nuko bagusabira inzu bo bakodesha ukayibona, bakagusengera ukabona akazi bo bashomereye, ukabona imodoka bo bagendesha amaguru. Nubwo biri uko ni abahesha b’umugisha. Yesu yavuze ngo aho muzagera bakabakira muzabasabire umugisha nibaba bawukwiye bazawubona kandi aho batazabakira muzasubizeyo amahoro yanyu n’ umugisha. Biratangaje, Elia yasabiye umugisha umupfakazi arawubona inzara irinda ishira atarasonza kuko yakiriye umukozi w’ Imana.

– Ndagira ngo mbwire abakozi b’ Imana bafite ibibazo bahumure Imana yabagize abahesha b’ umugisha, kandi ABAREWI nta gakondo bigeze bahabwa mw’ Isirayeri. Ahubwo batungwa n’ ibitambo. Ibyo Imana itaraguha ntibikubabaze, izaba iragutungishije ibigukwiriye. Ariko ibyatuma ubwami bw’ Imana butera imbere byose izabiguha humura. Ntugashake kumera nk’abandi. Mera ukw’ Imana ishaka uko umera ibyiza biri imbere.

– Umwana w’uwo mupfakazi yakiriye Elia arapfa. Elia amujyana mu cyumba cyo hejuru aramusengera arazuka. Mu murimo w’ Imana ntihabura ibibazo. Iyo wifuza ko impinduka iba, hari ibikugora, ariko Elia yagize umugisha ko yari atuye mu cyumba cyo hejuru. Erega twe twicwa naho dutuye. Waba utuye hasi mu magambo, mu bwibone, mu kurarikira, mu busambanyi, muri politique itari nziza ukagira ibyo usengera bigasubizwa ? Imuka mw’ izina rya Yesu uhindure ibintu ubibe hejuru. Ariko ureshya nabyo ntakizahinduka. Yesu yabwiye abigishwa ngo bajye mu cyumba cyo hejuru bategereze impinduka bahabwe Umwuka wera, ugira ngo wakuzurira Umwuka wera muri kamere ? Ntibishoboka.

– Intumbi ayizamukanye hejuru arasenga arayihindukirira ayiha itegeko irazuka. Umva ibanga : intumbi ni icyifuzo cyangwa ikigeragezo urimo ; n’ ubuzima bubi ubaho, ariko kandi uzi ko ahari intumbi ubuzima bwose burahagarara : nta wuseka, umugabo n’ umugore iyo urugo rupfuye nta wuvugana nundi, iyo ikibazo kiri mumuryango byose bihinduka bibi, ariko umva uko wabigenza : zamuka mu mwuka hanyuma intumbi ntukora imishyikirano nayo ahubwo uyiha itegeko ikazuka. Haribyo dusenga dusaba, hari nibyo tuvuga ngo turabirambiwe dushaka impinduka. Icy’ Imana yakuvuzeho kirangana nicyo yakugize. Tangira witware nk’uwo wifuza kuzaba we !!!!

– Umwana azutse umupfakazi ati : “niho nkimenya ko uri umukozi w’Imana koko”. Uzi ko dufite abantu benshi biyitirira Imana ariko babeshya ? erekana itandukaniro ukize ibipfuye ntube umwe mubabyica Imana izaguha umugisha.

5. Elia yiyeretse Ahabu amumenyesha ibyaha by’ inzu ye amusaba ko bazamuka umusozi bagatamba ibitambo amubwira ko Imana iri busubirishe umuriro iraba ariyo Mana nya Mana. 1 Abami 17:17

– Eliya yari umunyamasengesho. Ntiwahindura ibintu udasenga ariko niwasenga umuriro uraje werekane itandukaniro ryawe n’ abandi bantu biyitirira Imana. Ntuzi ko ku munsi wa Pentecote abakizwa babatijwe mu muriro ubarebye wese akababonaho umuriro ? Burya ikidutandukanya n’ abandi bantu ni imbaraga z’ Umwuka wera. Niba utaruzura Umwuka wera uri umuntu nk’abandi bose. Wushake Imana iwutangira ubuntu, Amen !

– Elia azamuka umusozi amaze kwica abahanuzi b’ibigirwamana, yubika umutwe mumaguru. Utarica ingeso za kamere ntiwakorana n’ Imana. Twice ingeso z’ isi ziturimo. Ageze kumusozi abwira umuntu we ngo ajye ku nyanja abikora incuro 7 zose abona agacu kangana n’ akaganza.

– Yari azi gutegereza Imana. ni abantu bake bazi iryo banga ryo gutegereza kugeza basubijwe. Benshi iyo bitinze babivamo bakicira inzira bakazabona ibisa n’ imigisha ariko umutima ubacira urubanza ko bitwaye nabi mubigeragezo. Ese amafaranga utunze n’ amahoro ? Akazi ukora nta mutima ugucira urubanza ? Permis ufite wayibonye ute ? Madame wawe mwabanye ntacyo murakora kibi ? Mu mahanga uhaba mumahoro nta kinyoma kirimo ? Amanota ubona mw’ ishuli urumva nta mutima ugucira urubanza ? Fiancé (e) wawe mubanye gute ? Abaturanyi mubanye amahoro ? hagati yawe nabo mubana ni amen ? Mubakozi mukorana se ? Imana izaguhe umugisha warayitegereje ntaco wishinja. Ibyo nibyo byubahisha Data, amen !

– Imvura yaraguye Isirayeri igira amahoro. Humura imvura izongera kugwa, umugisha ugiye kukuzaho niwegera Imana. Nta cyiza izakwima kandi imvura isobanuye umugisha ugiye kukuzaho, ibihe byo guhembuka biraje kandi uzibagirwa iminsi mibi. Ariko rero gira ibyo uhindura mu mibanire yawe n’ Imana nayo igire icyo ikora mu kubaho kwawe mu mwuka cyangwa mu buzima busanzwe, amen !

Mwari kumwe na Pastor Desiré ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

Manzi

Read Previous

Part 1: Gusenga guhindura ibintu

Read Next

Dore impamvu uhura n’ibigeragezo

One Comment

  • Imana ishimwe, kdi ikomeze kubongerera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *