Part 1: Gusenga guhindura ibintu

Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. Yakobo 5:16 b-17

Eliya yari umuntu ameze nkatwe ariko ashobora guhindura ibintu !

Dukwiye gusenga ariko twizeye ko ibintu bihinduka, kuko dufite byinshi bikwiye guhinduka mu mwuka no mu buzima busanzwe.

  1. Ibibazo byinshi duhura nabyo mu buzima busanzwe si umugambi w’Imana, ahubwo satani aba agira ngo atwihebeshe tuve ku Mana

kuko Yesu yavuze ngo : Umujura ntazanwa n’ikindi usibye kwiba, kwica, no kurimbura (Yohana 10:10). Satani nta mbabazi agira, ntadukunda kuko ni se w’ibibi byose, ni umwicanyi kuva kera. Rero iyo turi mu buzima bubi tugahora twiganyira biramunezeza : kuko bidutandukanya n’ Umwami Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire ibiryo, imyambaro, kuko Data azi ko mubikenera ariko abantu benshi babayeho baganyishwa nibyo babuze mubuzima bwabo. Kandi uwo munsi(Kugaruka kwa Kristo) uzatungura bamwe basinze amaganya abandi baguye ivutu kubwo guhaga.

Ingaruka z’ibyo twabuze mu buzima busanzwe tuzibonera mu gusenga. Ni abantu bake basenga bashima Imana, ahubwo iteka duhora dusaba tuti : Mana ! Mpa ! Mpa ! Mpa !… Ni abantu bake bibuka no gushimira Imana ibyo yabahaye, kandi Abafilipi 4:6 havuga ngo ntimukiganyire ahubwo ibyo mushaka bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, MUSHIMA. Umurongo wa 7 uvuga ngo ni uko amahoro y’Imana ahebuje rwose azarindira imitima yanyu muri Kristo Yesu. Amen.

– Iyemeze gusenga wizeye ko ubuzima bwawe bushobora guhinduka kandi wizere ko Ifite kubaho kwawe mu maboko yayo, uzabona ibintu bihinduka kandi nutangira gushima uko uriho uzabona impinduka. Impamvu ari byiza gushima, burya hari abifuza kumera nkawe nubwo wewe wigaya bwose.

  1. Dufite byinshi na none bikwiye guhinduka mu Mwuka kuko umuntu akizwa akumva yaraminuje ariko ubusanzwe tuva mu bwiza tukajya mu bundi.

Umuririmbyi umwe yaravuze ngo : Mpisemo guhora nkizwa ngashingwa mu gakiza ke ! Mu gakiza sinzavayo. Umuntu yibwira ko hari icyo azi aba ari ntacyo yari yamenya ukurikije ibyo yakagombye kumenya. Tera indi ntabwe hari byinshi bigikwiye guhinduka, ubundi agakiza kuzuye gakiza : ibyaha, indwara, imibabaro(ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’ imivumo. Ariko aba Kristo benshi bakize ibyaha ariko nabyo bike. Ibindi byose biracyabariho. Bakavuga ko barangije gukira. Nkwifurije kugira agakiza kuzuye kandi kubw’ amaraso ya Kristo Yesu ubashe gukira byuzuye. Amen.

– Satani iyo azi ko utazi uburenganzira bwawe mu Mana arakomeza akagukandamiza. Ingabo za Amerika zigeze kurwana n’ abayapani mu ntambara ya kabiri y’ isi ziratsinda. Abayapani basinya ko ahantu hose hari imfungwa z’abanyamerika zifungurwa zigasimbuzwa Abayapani bari babafunze. Biza kugaragara ko hari ikigo cyari muri Azia hagati kitafunguye abanyamerika kuko umukuru w’abapayapani yabaye yoroheje kubafungura kuko abanyamerika bari baraho batari bamenye ibyo amasezerano yari yasinywe. Rimwe bagenzi babo bahanyuze babona abanyamerika bafunzwe bababaza impamvu bagifunzwe kandi baratsinze abayapani bababwira ko batari babizi.

Hashize imyaka irenga 2000 Yesu atsinze ku musaraba. Ibyo bigutsinda yarabitsinze. Ariko kuko utabizi satani aragukoresha ububata. Icyazanye Yesu nukumaraho imirimo y’ umwijima,amen ! 1Yohana 3:8.

  1. Elie yari umuntu nkatwe kandi yari umuntu wifuzaga impinduka akanabirwanira :

– Eliya yabayeho mu gihe hariho kuvangirwa gukomeye muri Isirayeri. Umwami Ahabu amaze kurongora umunyamahangakazi Yezeberi, abantu benshi bahise bavangirwa kuko uwo mupagani yaje azanye imana ziwabo noneho abeshya abantu ko izo mana zitanga imvura kandi ko zeza imyaka. Kugeza ubwo abatambyi(abaherezi) bavangiwe bakajya gutambira Imana za Yezeberi ariko kugira ngo batsinde intambara, bakajya gusenga Imana Nyamana. Eliya arabireba arababara aravuga ngo reka iyi mvura nyihagarike nzarebe ko imana za Yezeberi ziyimanura. Bene Data ! Na nubu iryo vangirwa rirahari, iyo ubona abantu mu rusengero bahimbaza Imana ariko wabasanga mubuzima busanzwe ugasanga bakora nkiby’abandi bose bakora, wagira ngo si ukuvangirwa ? Ko umuririmbyi yavuze ngo :” Jye ndi umukirisitu mu bintu byose kugeza gupfa”, none turi kuba abakristo mu bihe bimwe no mu bintu bimwe gusa no ku cyumweru. Oya sibyo ! birababaje kuko Kristo ashobora kuza bitari ku cyumweru kandi twese turashaka kujya mw’ ijuru.

– Elia yagize ishyaka ko ibintu bihinduka : Utagize umubabaro w’ intege nke zawe ntuzazikira kuko agahinda ko mu buryo bw’ Umwuka gatera kwihana kuticuzwa. Utagize agahinda k’ubuzima urimo, ntuzakizwa neza ngo utere intambwe ugana imbere. Kandi wari uzi ko waba warasigaye abandi bageze kure ? Ngwino nawe mw’ izina rya Yesu. Iyo umuntu ari mu ntege nke yakwemeza ko abantu bose bameze nkawe. Kandi ni satani aba amubeshya. Imana ifite abantu benshi bameze neza mu mwuka kandi nawe irakwifuza ko waba muri uwo mubare. Bibiliya iravuga ngo : mwihane kugira ngo ibihe byo guhembuka bibone uko biza bivuye ku Mwami Imana. Urumva ko Imana yifuza ko abanntu bose bahembuka. Ibyakozwe n’ Intumwa 3:19

– “Dukwiye kwiyumvamo ubutware buhindura ibintu nk’uko Yesu yabuduhaye”. Matayo 16:19 Icyo tuzahambira mw’ isi no mw’ ijuru kizaba gihambiriwe, n’icyo tuzahambura mw’ isi no mw’ ijuru kizaba gihambuwe. Kandi Yesu yavuze ngo mugize kwizera mwabwira umusozi ukava aho uri : Burya iyo duhagaze mu butware, imisozi igira amatwi. Amen.

None iwawe mu rugo urabona nta gikwiye guhinduka ? Mu buzima bwa buri munsi urabona nta gikwiye guhinduka ? mu buzima bw’ umwuka urabona uko uriho bihagije ? Nkwifurije impinduka mw’ izina rya Yesu.

– Imana yohereje ibikona bitunga Eliya ku kagezi Keliti (1 Abami 17). Na nubu ibikona biracyatunga abantu. Burya wari uzi ko udatunzwe n’umushahara wawe ahubwo utunzwe n’ umugisha w’Imana ? Umushahara wawe Imana idashyizemo umugisha wayo ntiwakumaza ukwezi.

– Kandi nubwo utagira n’uwo mushahara cyangwa ushomereye, iyo Imana ivuze ngo baho ubaho mw’izina rye kuko itegeko rye ribeshaho byose. Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire. Ko muzi guha ibyiza abana banyu mwe muri babi, Data wo mw’ ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusaba ? Matayo 7:11

Ikintu cyishe abakizwa ni ejo nzamera nte. Ariko ejo hawe hazwi n’uwakuremye kandi ntugashake kuba nk’ abandi ahubwo ba ukw’ Imana ishaka ko uba bizaba ari byiza.

Mwarikumwe na Pastor Désiré

Tuzakomeza mu Part 2

Src: Agakiza.org

Read Previous

Yesu afite urufunguzo rwa buri rugi ruri imbere yawe

Read Next

Part 2: Gusenga guhindura ibintu

4 Comments

  • Muratwubaka cane Uhoraho abagirire neza.

  • Nivyukuri eliya yakoze ibintu bitangaje dukwiye kurabirako natwe nifuje ko nanje mwonsera kugira nog nkire icaha kimbujije amahoro mwoba mukoze

  • Ndabasuheje cyanebavandimwe nukuri jye mbashimiye inyigisho nziza muduha kd zitanga umusaruro kubantu benshi haraho zankuye kd Hari naho zingejeje iki gihe murakoze

  • Mr6 pour tout

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *