Ntugapfushe ubusa impano n’imbabazi wagiriwe

Imana Ishimwe kubw’impano y’agakiza yatanze ku bw’ubuntu, Ishimwe kandi kubw’ijambo ryayo yaduhaye ngo ritubere urumuri rutumurikira kumanywa na nijoro, turyizereremo riduhindure ndetse ritubere inkomezi mugihe ducitse intege, rinaduhumurize mu gihe cy’amakuba, kubwaryo kandi ritubere indorerwamo twireberamo maze twisobanukirwe, bityo binyuze muri ryo turasobanukirwa impano dufite n’imigambi satani afite yo kuzitwambura cyangwa se kuduhuma amaso ngo tuzipfushe ubusa .

Kuva iyi si yaremwa nk’uko tubisoma mu gitabo cy’itangiriro1, bibiliya itwereka neza ko Imana yahaye umuntu wa mbere umwuka wayo, irangije imuha ububasha bwo kwita amazina ibyo yari imaze kurema, ndetse uwo muntu ahabwa ububasha bwo gutwara cyangwa gutegeka isi n’ibirimo, iyi mpano n’uyu mugisha bikomeye satani ntago yabyishimiye, kuko yakoresheje uko ashoboye ateranya umuntu n’Imana ari nabyo byatumye umuntu yirukanwa mu ngobyi ya Edeni.

Mu by’ukuri gucumura kw’umuntu kwashoboraga gutuma yamburwa burundu umugisha yari yahawe n’Imana, ariko siko byagenze kuko n’ubwo yakuwe muri Edeni ngo ahari atarambura akaboko akarya kugiti cy’ubugingo akabaho ubuziraherezo kandi yacumuye (itang 1:22-24), bibiliya itwereka ko Imana ibinyujije muri Yesu christo yatanze imbabazi ndetse umuntu yongererwa andi masezerano mashya, harimo kutazarimbuka no kuzabaho iteka ryose (yohana 3:16), ikigeretse kuri iki Imana yahaye umuntu ubushobozi bwo kudaheranwa ukundi n’uburiganya bwa satani ahubwo ko nagandukira Imana akarwanya satani azamunesha (Yakobo 4:7).

Nshuti muvandimwe aya magambo dusomye hamwe n’ayandi, arasobanura byimazeyo urukundo Imana yadukunze n’ubwo twagaragaraga nk’abapfuye kubw’ibyaha n’ibicumuro byacu, ndetse kubwo kwigomeka ku mana tukaba twari abo kugirirwa umujinya, Imana siko yabishimye ahubwo yaduhinduye bazima muri Yesu christo ni nayo mpamvu aya mahirwe tudakwiye kuyapfusha ubusa, ahubwo dukwiye kurushaho Kwizera ko ibyo Imana yavuze itabeshye kandi ko kuyizera biduheshya urufunguzo ryo kubana nayo ubuziraherezo mu ijuru (Abefeso 2 :1-6).

Igiteye agahinda ni kimwe ni uko uko turushaho kwegera iherezo ry’iyi si, ari nako abantu b’Imana batarimo kubona ko satani atishimiye umunezero bazagira bahuye na Yesu mu ijuru, arazana byinshi bituma turangara, kugirango tubihugireho twibagirwe Imbabazi z’Imana kuko we aracyafite umugambi mubisha nk’uwo yatangiramye iyi si ikiremwa, wo kutubuza ubusabane n’Imana, ariko birakwiye ko duhumuka, tugakanguka, kandi tukarwanisha umwuka, tukumvira Imana.

Yego Imbabazi ziracyariho ariko tugeze ku iherezo, ibimenyetso byose byamaze gusohora byerekana ko tugiye gutaha iwacu mu ijuru mureke twitegure kandi uwumva akumvira azarya ibyiza byo mu mudugudu, ariko uwanga kumva inkota y’uwiteka izamurya.

 

Read Previous

abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, nicyo cyatumye barimbuka

Read Next

Ibimenyetso 7 biranga umuntu ufite ubwibone bwo mu Mwuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *