Nahoze muri Islam nyuma nakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza

Navukiye i Paris mu muryango w’abana 6. Ababyeyi banjye bari Abayisilamu, bakatwigisha amahame ya Islam. Hamwe n’ibyo, iwacu hari umwuka w’intambara, umujinya n’ibyago. Sinigeraga ngira umutekano. Nararanaga ubwoba n’agahinda. Nta mutuzo nagiraga mu bandi, nahoraga nigunze. Nyogokuru yambwiraga ko ningira agahinda nzajya nsubiramo umurongo wo muri coran uvuga ngo: “Hariho Imana imwe, ntibyarwa kandi ntiyigeze ibyara …” Nasubiragamo uyu murongo ariko nkarushaho kubura amahoro, ibintu bikantera, bikantera ubwoba…

Umunsi umwe rero (ku bw’ubuntu bwa Yesu) ubwo nari nujuje imyaka 8, hari mu biruhuko bya Pasika cyangwa Noheli (sinibuka neza), icyo nibuka ni uko muri televiziyo haciyeho ikiganiro kivuga ngo “Yesu w’i Nazareti.” Nari nicaye hasi, maze ngira amatsiko menshi y’urukundo rwa Yesu n’amagambo ye. Nararize cyane, ariko namenye ko nari namaze kumwakira mu mutima wanjye kuko hashize iminsi mike mu rugo haba ibibazo bikomeye bintera ubwoba … bidatinze numva inyuma yanjye Yesu anzaniye amahoro arayanyuzuza. Yari amahoro meza, avuye mu rukundo. Nyuma rero Yesu ni we natakiraga kenshi nkamubwira ibyanjye. Byageze ubwo ababyeyi banjye bafata icyemezo cyo gushyingira mukuru wanjye w’imfura nakundaga cyane, bashaka kumushyingira umugabo wo muri Maroc. Umutima wanjye warakomeretse, n’icyizere nari mfitiye Imana kirashira. Nahise ncana umubano nari mfitanye na Yesu.

Nenda kugira imyaka 20, naricujije nifuza gusubira mu myizerere y’idini ya Islam (numvaga ko Yesu akorana na Islam). Nagombaga kurongorwa n’umwisilamu nakundaga cyane, ariko hashize amezi make yirongorera undi wandushaga gukomera ku mahane y’idini ya Islam. Narababaye, mara iminsi itatu ndira amanywa n’ijoro. Yesu yandambitseho ikiganza ku mutima (ni We wabikoze!), uburibwe buhita bushira maze iryo joro menya ko ari Yesu ubikoze. Ariko nari nkifite ubwoba bw’uko nahinduye imyizerere n’idini, bituma urukundo rwa Yesu ndutera umugongo. Ngize imyaka 28 nagiye i Bruxelles gusanganira umukunzi wanjye, nsanga yarabaye umusambanyi, adatinya gukuramo inda no kurwana.

Ngize imyaka 38, nari mfitanye na we abana 2. Bitewe n’uko umugabo wanjye yankubitaga, negereye incuti yanjye y’Umuyahudi yizeraga Imana nyitekerereza uko byangendekeye ndira, mutekerereza ibyanjye byose. Iyo ncuti yambajije niba ishobora kunsengera, ndayemerera. Yansengeye ntamwumva, ariko ngira kwizera. Bukeye bw’aho nimugoroba nasubiye mu rugo n’abana banjye. Mu gihe bari mu cyumba cya bo basinziriye nanjye ndi muri salon mpugiye mu kubariza umukobwa wanjye w’imfura umusaraba (kuko yiteguraga umunsi wa Mashami ku ishuli), ni bwo numvise impumuro nziza idasanzwe. Ako kanya nahise mbona ko ari igisubizo kivuye ku Mwuka Wera. Ubuzima bwanjye nahise mbuha Yesu!

Ubu mu rugendo rwanjye nkurikira Yesu Imana yeza umutima wanjye, inzu yanjye n’umugabo wanjye kandi mbona ibyo ari iby’igiciro. Umugabo wanjye ntashaka kumva iby’imyizerere yanjye. Ni umugome ugira amahane, ariko nkomeje kumusengera kuko akeneye Yesu nk’uko nari mukeneye mu myaka 3 ishize. Imana imugirire ubuntu nk’uko yabungiriye!

Bohoka

Read Previous

Ineza izana igisubizo -Irénée Ruhogo

Read Next

Nta kure cyane Imana itakura umuntu, yaretse ibiyobya bwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *