Mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34-25

Mu by’ukuri kwemerwa ni ikintu kiza mu buzima bw’iyi sim kuburyo umuntu avuzeko ari byo abantu hafi ya bose baharanira ntiyaba abeshye.

Amagambo dusomye hejuru Petero yayavuze amaze kubona umugabo witwa Koruneliyo we yafataga nk’umunyedini Bibiliya ikavuga ko yubahaga Imana we n’abo mu rugo rwe bose, agakunda gusenga, ikindi nacyo ngo yagiraga ubuntu bwinshi.

Ibyo bintu nibyo byatumye Imana imwitegereza yirengagiza iby’idini n’ibindi byose imutumaho Malayika, Petero abibonye kwiyumanganya ntibyamukundira, aterura ariya magambo twasomye.

Nta mukoresha utaba ushaka ko umukoresha we amwemera, kandi nawe ukorera Imana, ese ushaka ko ikwemera? Urasabwa kuyubahana n’abawe bose n’ibyawe byose, ukaba aho ishaka, ukava aho idashaka, ugakunda gusenga, ikindi ukagira ubuntu bwinshi, nibwo uzaba ukoze icyo ishaka niwitondera amategeko yayo.

Iyo tuvuze kubaha Imana n’abawe bose, utagira urugo yakwibaza azayubahana na bande? Ariko yubahane n’ingingo zawe zose z’umubiri, n’ibyo utunze byose hanyuma, ukunde gusenga, ugire ubuntu bwinshi uzemerwa nayo.

Wowe kora ibyo ugomba gukora gusa, humura Imana nta yandi marangamutima igira, nta nzika ngo irobanure ku butoni, ahubwo mu mahanga yose iyo ukoze ibyo ushaka irakwemera.

Bibiliya iravuga ngo iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka bituma atuma n’abanzi be buzura nawe. Imigani 16:7

Mbese ushaka kwemerwa n’Imana? Urasabwa kubaha Imana, ugakunda gusenga kandi ukagira ubuntu bwinshi. Uziko umuntu ashobora gusenga ndetse cyane, ariko atubaha Imana, cyangwa ugakora ibindi ariko ntugire ubuntu, ushobora no kugira ubuntu ariko utubaha Imana, ibi byose iyo ubifatanyije noneho wakwemerwa n’Imana.

Ndakwifuriza kwemerwa n’Imana, naho isi itakwemera ariko ijuru rigutangira ubuhamya rikakwirata, komereza aho igihe kizagera Imana ikwemeze n’abandi. Imana iguhe umugisha.

Kora SHARE usangize abandi iyi nyigisho

kurikirana ijambo ry’Imana twatambukije youtube uyu munsi hano

Read Previous

Nugira amahitamo meza mu buzima bwawe si wowe gusa bizagirira inyungu

Read Next

Wari uzi ko imyambarire mibi y’ igitsina gore igira ingaruka?

2 Comments

  • Amen
    Pastor Irene Uwiteka akomeze abahe umugisha

  • Imana ibahe umugisha mukozi w’Imana
    iri jambo riramfashije. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *