Menya akamaro ko kurya igisheke ku buzima bwawe e

Igisheke ni kimwe mu biribwa bimaze guca agahigo ku isi mu bikundwa n’abatari bake kubera uburyohe karemano bukibamo. Gikungahaye ku ntungamubiri, vitamini n’imyunyu-ngugu umubiri ukenera kugira ngo ugubwe neza. Amateka agaragaza ko igisheke cyakomotse ku kirwa cya Australia cyitwa New Guinea mu kinyejana cya 8 mbere y’ivuka rya Yesu. Abantu bamaze kumenya byinshi kuri iki gihingwa ngo batangiye kugikwirakwiza muri Aziya y’Epfo ndetse kiza gukwira no mu isi yose. Abantu benshi bakirya bagamije kwikiza inyota banashaka uburyohe bukibamo ariko ntabwo benshi basobanukiwe akamaro kacyo ku buzima bwabo. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe akamaro kacyo ku buzima bwacu:

1. Gikomeza amenyo

Akamaro k’ibisheke mu buzima bw’amenyo y’umuntu ni ukuyarinda kwangirika bitewe n’uko igisheke cyifitemo imyunyungugu karemano ikomeza amenyo. Ikindi kandi ngo iyo uriye igisheke uba urimo kurwanya umwuka uhumura nabi uva mu kanwa ukabangamira abo muri kumwe. Ushaka kukirya kugira ngo wirinde uwo mwuka mubi, ngo wagifata nyuma y’igogorwa ry’ibyo uba wariye. Igisheke gikomeza amenyo ku bantu bakunda kukirya

2. Igisheke ni umurinzi w’indwara zibasira umubiri

Kunywa umutobe w’igisheke ngo uba usa n’uwikingiye urukingo rw’indwara zitandukanye zibasira umubiri nk’umuriro mwinshi, indwara zifata umuhogo, diyabeti, kanseri, n’izindi. Igisheke ngo ntabwo gikwiriye kuribwa mu gihe cy’impeshyi gusa, ngo byaba byiza gifashwe mu minsi yose kugira ngo umubiri ukomeze kurindwa indwara ziza nk’abacengezi zikibasira umubiri.

3. Kigira uruhare mu kuvura indwara yitwa ‘Jaundice’

Jaundice ni indwara ituma uruhu rw’umuntu ruhindura ibara rugasa n’umuhondo. Iyi ndwara itera amaso kwereruka cyane kandi ngo ibi biba kubera ko umwijima uba ufite ikibazo. Abahanga bavuga ko ushaka gukira vuba iyi ndwara ukoresheje igisheke ngo ufata ibikombe 2 by’umutobe w’igisheke, ugashyiramo indimu imwe, ndetse n’umunyu uringaniye ngo bikiza iyi ndwara ku buryo bwihuse. Ibikombe bibiri by’umutobe w’igisheke ni ingenzi ku buzima bw’umuntu

4. Igisheke cyongera ubudahangarwa bw’umubiri

Igisheke cyifitemo calicium, potassium na zink n’ibindi binyabutabire bituma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa. Uretse ibi kandi ngo igisheke gikungahaye kuri vitamini A, C, B1, B2, B3, B5 na B6…n’izindi ntungamubiri z’umwimere. Ibi byose bifatanyiriza hamwe kurinda umuntu kanseri, bigatuma isukari iba mu maraso iringanira bityo ugaca ukubiri na diyabeti, bikagabanya umuriro mu mubiri. Ibisheke bifasha umubiri gusohora imyanda mu mubiri, gusukura impyiko, ndetse no kwirinda izindi ndwara.

5. Cyongera amazi mu mubiri

Iyo umuntu ariye igisheke mu gihe cy’impeshyi bituma umubiri ugubwa neza kuko cyongera amazi akenewe mu mubiri.

6. Cyongera ubwiza bw’uruhu kikarwanya ibishishi byo mu maso Kunywa igikombe kimwe cy’umutobe w’igisheke ntabwo birinda indwara gusa ahubwo bituma uruhu rw’umuntu rutohagira rugasa neza, Ibisheke gifite yitwa aside alpha hydroxy acid ituma uruhu rw’umuntu rurushaho kuba rwiza. Byongeye kandi intungamubiri n’ibinyabutabire birwanya indwara yitwa ibishishi (acne), amashyamba, no gusaza vuba kw’uruhu.

7. Uca ukubiri na kanseri y’akanyamasohoro (prostate) n’iy’ibere Imyunyu-ngugu nka magnesium, potassium, Calcium iyo igeze mu mubiri irwanya kanseri y’akanyamasohoro n’iy’ibere zimaze guhitana abatari bake ku isi.

8. Igisheke kirinda umugore utwite kugira iseseme

Akenshi abagore batwite bakunda guhura n’ikibazo cyo kugira iseseme no guhurwa ibiribwa bimwe na bimwe kugeza ubwo baruka ariko ngo iyo bafashe umutobe w’igisheke baba bari kwigabanyiriza ibibazo nk’ibyo. Ngo aba bagore bagomba gufata igikombe kimwe mu munsi kugira ngo birinde iseseme aho iva ikagera kandi ngo na nyuma yo kwibaruka bahora bumva bamerewe neza.

Igisheke ni cyiza ku bantu bose kuko gikungahaye ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini nyinshi umubiri ukenera. Bityo rero ushaka kwirinda, kwivura no kugubwa neza yatangira kurya igisheke kugira ngo akomeze kwitungira amagara mazima

Manzi

Read Previous

Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo

Read Next

Mwemerere agufate arakwambutsa iyo nyanja

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *