Kwikinisha ni iki nizihe ngaruka bigira kubikora, ni gute yabicikaho.

Kwikinisha ni iki?

Kwikinisha ni igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine. Bitangira mu gihe umwana akiri muto hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we ntayindi ntego aba afite.

Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina.

Abagabo, yifashisha ikiganza kimubangukiye agapfumbatiza igitsina cye akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye. Ku bagore akoresha urutoki cyangwa intoki, akajya akuba kuri rugongo, rimwe na rimwe akinjiza no mu gitsina, akorakora no ku mabere, kugeza yumvise ageze ku ndunduro y ibyishimo bye. Ndetse hari n’abifashisha ibintu bikoze nk’igitsina cy’umugabo, byaba ibigurwa cyangwa ibindi biteye nka cyo nka karoti, igitoki, umwumbati n’ibindi bibasha kwinjira mu gitsina.

Ese kwikinisha biterwa n’iki?

Impamvu nyamukuru itera kwikinisha ni ubwigunge no kuba wenyine. Ibi bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa cyangwa ingendo za kure kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.

Indi mpamvu ni uguhemukirwa n’uwo wakundaga ugasigara wumva wakikemurira ikibazo uri wenyine, Kureba film za porno no kureba amafoto y abantu bambaye ubusa ni indi mpamvu ishobora gutera kwikinisha.

Kugira isoni no gutinya nabyo biri mu bitera kwikinisha, cyane cyane ku bahungu.

Gutinya indwara zandurira mu mibonano kimwe no gutera cyangwa guterwa inda nabyo bishobora gutuma umuntu yikinisha

Ku bagore gukora imibonano ntarangize bishobora kumutera kwikinisha kugirango arangize. Ibibi byo kwikinisha

  • Bigira ingaruka nyinshi zitari nziza.
  • Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n ukuboko ukoresha wikinisha
  • Bituma wumvako wihagije haba mu buzima busanzwe no mu buzima bw’imyororokere
  • Nyuma ushobora kujya urangiza utinze cyane, cyangwa se ukajya uhita urangiza
  • Hari igihe wumva uzinutswe abo mudahuje igitsina
  • Ku bahungu bigeraho wajya ujya no kunyara hakazamo amasohoro
  • Ku bakobwa byangiza rugongo kandi bigatuma udashobora kurangiza keretse ukoresheje intoki niyo waba ufite umugabo.
  • Bituma uhorana umunabi, no kwiheba
  • Bishobora gutuma umutima utera nabi
  • Bishobora kwangiza udutsi two mu bwonko bityo bigatuma uba igihubutsi, utabasha gufata imyanzuro ihamye
  • Bigabanya umubare w intanga ku bahungu bikaba byabaviramo kutabasha gutera inda
  • Bitera gususumira no kudakomera mu ngingo
  • Iyo udafatiranye hakiri kare, bishobora no gutera urupfu rutewe n’imikorere mibi y’umutima.
  • Twibutseko ibi bishobora kukubaho mu gihe wikinisha birenze urugero ni ukuvuga birenze 2 mu cyumweru, muri rusange.

Ni gute nacika ku kwikinisha? 

Mbere ya byose banza wumve ko ufite impamvu igutera kureka kwikinisha. Ikindi ntubikorere kwigana abandi, cyangwa indi mpamvu itari iyawe bwite.

  • Irinde kuba uri wenyine igihe kinini ahantu ha wenyine.
  • Reka kureba film za porno cyangwa amafoto y’abantu bambaye ubusa cyangwa bari gukora imibonano
  • Gerageza gushaka ikintu uhugiraho kandi kigutwara umwanya nko kwandika umuvugo, kwiga indirimbo nshya, gushushanya, ..
  • Shaka inshuti nyinshi z abo mudahuje igitsina mujye mutemberana, musurane,
  • Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho uri kumwe n umuntu utinya kubikora.
  • Zirikana ko ari urugamba gusa ntiwumveko wagushije ishyano cyangwa uri igicibwa. Iheshe amahoro, ntiwigire nk’uri kwihima
  • Mbere yo kuryama banza ushake icyo wakora kikunaniza nka pompage, kureba film, bitume uryama uguye agacuho uhite usinzira.
  • Gisha inama umuntu wizeye, umubwire byose utamuhishe. Ushaka gukira indwara arayirata
  • Gerageza guteretana n’abantu benshi mu gihe gito.

Ibi bizatuma ubona ubwiza bwo gukundana n’uwo mudahuje igitsina. Aha byumvikane ko gutereta tuvuga ari ukongera ubusabane n’ibiganiro hagati yawe n’abo mudahuje igitsina.

Gerageza kurya imbuto kuko bizakongerera ingufu mu mubiri. Bityo ingaruka zatewe no kwikinisha zigende zivaho. Ibi nibyo by’ingenzi wakora ukirinda gukomeza kwikinisha, waba utarabikora bikagufasha kutabikora.

Ibi bizatuma usubira uko wahoze mbere.

Source: Umuti health

Read Previous

Yesu Kristo ntago ajya ahinduka

Read Next

Ubuhamya: Birashoboka kureka ibiyobya bwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *