Kuba uwumumaro mu gihe cyawe. Ev. Hakizimana Justin

Icyanditswe: kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki. Esther 4:14

+ Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse. Tito 1:5

Hari ibimenyetso biranga umuntu uri mububyutse:

– Habaho gusenga cyane,
– Habaho kwegera Imana muburyo bukomeye
– Habaho kuremeka kwibikorwa bidasanzwe
– Habaho kwitangira umurimo w’Imana gushyigikira ivuga butumwa muburyo bwose.
– Habaho kugenzura ibihe ukamenya aho uva na ho ugana
– Habaho gukoresha igihe neza.
– Habaho kurobanura ibishimwa mubigawa.

Nb: aha habaho kwirinda gusigana hari abantu badashobora gukora umurimo w’Imana ahubwo bumva ko hari abandi bireba ariko ntibikwiriye.

Aha tubona Morodekayi akangura Esiteri aramubwira ngo icyatumye uba uwo uriwe ubu, ni ukugirango ube uwumumaro mugihe cyawe,

Birasaba iki kugira ngo tube ab’Umumaro mugihe cyacu??

1. Guhishurirwa Umugambi w’Imana ku buzima bwacu.

Iyo umuntu ataramenya impamvu ariho akora ibyo ashaka ariko iyo wamenye impamvu uriho ukora ibyo Imana ishaka ishima, benedata bakundwa n’Imana hari Impamvu wagutse muburyo bw’Umwuka no mu mubiri (ubushobozi /ubutunzi), ntago byabaye impanuka kuko Imana yabimenye mbere yawe.

Icyanditswe: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Yeremiya 1:5

Ubuhamya bwa Justin: Njyewe navutse ndi uwa kane ndi numuhungu wa kane ndabyibuka bandika abana, uwandikaga yaravuze ngo ariko aya mabandi mubyara, nukuri Ntara bakizwa sinigeze mba ibandi cyangwa Ikindi, ariko kuko Imana ya Tumenye cyera, cyari mu bitekerezo by’Imana turi Ab’Imana hallelujah.

Abantu benshi ntago baziko bafite ideni imbere y’Imana.
Icyanditswe: Abefeso 2:10 kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Iyo wahishuriwe umugambi w’Imana kubuzima bwawe ugira umutwaro, iyo turebye amateka ya Mose yakuriye muri Egiputa atozwa ubwenge bwaho ariko igihe kimwe abonye ibyo abanyagiputa bakorera bene wabo agira umutwaro, uyu munsi Uwiteka Imana igushyiremo umutwaro wo kuyikorera ube uwu mumaro mugihe cyawe.

2. Kumva hari imbaraga zigusunika kugira icyo ukora.
Hari igihe uba wumva hari icyo wakora rimwe ukabura amahoro, ukabura ibitotsi rimwe wanabwira abantu ibikurimo ntibakumve, mugihe hari icyo Imana yagushyizemo cyitarakoreka nta mahoro ugira urugero tubona ni Nehemiya yumvise uburyo iwabo harimo gusenyuka ariko agira ishyaka.

3. Icyo ukoze biremera kandi bikaremeka.

Ibi ntibivuze ko ibyo uzakora utaza gira intambara zizaza ariko uzakuramo ubuhamya, ikindi uzabona ukuboko kw’Imana, Nehemiya yarahagurutse mu kubaka inkike z’i Yerusalemu Imana ikingura imiryango munzira ze, Uwiteka acyingure umuryango wo kuyikorera kubuzima bwawe, Hallelujah.

4. Umusaruro uzavamo uzaba ufatika

Aha iyo urimo ukorera ku musozi wawe cyangwa se ahandi Imana yagushyize ukora neza, uramutse ugiye kuba pastor ataribyo wahamagariwe wasanga wamenye namabanga yabandi, umuhamagaro w’Imana uzaguha byose ukenera cyangwa nkenerwa, niba hari umuhamagaro Imana yagushyizemo rikoreshe neza, Bibiliya iravuga ngo uzi gukora ibyiza nta bikore bimubere icyaha. Benedata benshi turiho kubera icyo Imana yababonyemo kandi ariyo yakibashyizeho irabarinda ibatambutsa aho batari gutambuka.

Mwenedata ukundwa n’Imana ntago warinzwe nibyo wakoze cyangwa ufite, ahubwo nukubera icyo Imana yagushyizemo, hari intambara nyinshi waciyemo hari ibihe bigoye wanyuzemo utambuka murupfu, ukora accident ntiwapfa, ndagutangariza ngo uzasimbuka ipfu nyinshi, uzarwana intambara nyinshi nubu bamwe mu zirimo ariko impamvu yazo nuko hari ibyo Imana yakubitsemo hallelujah.

Akira ubuhanuzi bukomeye, Burya Dawidi iyo aba adafite icyo Imana yamubitsemo Idubu, intare, Goliyati byari kumuhitana ariko kuko ubikijwe ubutunzi bukomeye bw’Imana uracyarinzwe sema halleluya,

Iyo Mose aza kuba ntakintu Imana yamubonagamo, Imana yari kumureba ariko nicyo cyatumye Uwiteka amukiza murufunzo, (aho yarari mu mazi) Uwiteka azana nuwo kumurera, benshi turimo ideni rikomeye Imana nigihe cyo gukora.

Pawulo yabwiye Tito ati icyatumye usigara ni ukugirango utunganye ibidatunganye nawe uyu munsi kuba uriho nukugirango hagire ibyo utunganya hallelujah,

Iyo imirimo y’Imana yateguye kumuntu irangiye arapfa, ese wowe hari umurimo w’Imana urimo gukora, byuka urabagirane ukorere Imana.

Dore ibintu bizagukomeza mu muhamagaro.

1. Kuba twarahamagawe n’Imana

ntago dukorera abantu, Ahubwo twahamagawe n’Imana kandi ni icyubahiro yaduhaye, ibi bizakubere inkomezi

2. Kwibuka aho yagukuye

Yesu yasanze twigaragura mu isayo yibyaha, aha biduha imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo duhura nabyo.

3. Imana iyo yaguhamagaye iragushyigikira,

Ikwibutsa ko izakujya imbere, ikaringaniza ahataringaniye, n’ubwo abantu baguta, bakakuvuga bakagusebya ariko Imana ikomeza kukubwira ngo Witinya, aho wari gusebera ikahakwambikira icyubahiro, hallelujah

4. Ugira ubudahangarwa

Iyo wahamagawe n’Imana ugukozeho amera nkukojeje urutoki mu ijisho ry’Imana, irinde gutinda ku muhamagaro yabandi urebe ibyawe, Bibiliya iravuga ngo Nuko mwese mugume uko mwahamagawe..

5. Hari Ingororano zabakoreye Imana.

Bibiliya iravuga ngo abahinduriye benshi kugukiranuka bazabona ingororano, Pawulo avuga ko imirimo dukora izapimishwa umuriro, umurimo ukora ufite ikigereranyo cyayo,

– Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa.

Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano, ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro.1 abakorinto 3:10-15

Benedata tuzirikane guhamagarwa kwacu, Kora umurimo w’Imana utagononwa..

Isengesho:  Uwiteka uratuzi tubabarire ibyaha byacu, udukore ku maso tubone ibintu Nk’uko ubibona turusheho gushirurwa umugambi wawe kubuzima bwacu, maze udushoboje kuba abumumaro mugihe cyacu mwizina rya Yesu Kristo amen.

Kora Share usangize abandi iyi nkuru nziza

Read Previous

Ibikorwa 10 abana bigira ku mibanire y’ababyeyi babo

Read Next

ibyanditswe 10 wasoma ubabaye ucitse intege bikagusubizamo intege

One Comment

  • This is so evangelical, thanks alot and please keep it up God shall reward you abundantly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *