Iyo Igihe Cyo Kwibukwa Kigiye Gusohora – Bishop Dr Fidèle MASENGO

Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.  Zaburi 102:14

Kumva Imana n’ukumenya imbaraga z’igihe cyayo. Ibintu byose Imana ikora ibikora ku gihe ndetse n’abantu bose Imana ikoresha ibakoresha ku gihe.

Nasanze umuntu adakomera ubwe ahubwo hakomera igihe cye. Iyo igihe cyo gukomera kigeze nta muntu udakomera. Mu yandi magambo, nasanze imbaraga z’umuntu ziba mu gihe cye. Ni nako bimeze ku miryango ndetse no ku bihugu.

Nsoma kiriya cyanditswe nize cyane ku “gihe cyagenwe cy’umugisha w’umuntu”. Muri Bibiliya y’icyongereza hakoreshejwe ijambo rivuga ngo “the time to favor her” risobanura ngo “igihe cyo kumuhira”.

Hari amasomo menshi nize ku gihe cy’umuntu:

1. Iyo igihe kigiye gusohora haba ibimenyetso. Umugore uri hafi yo kubyara agira ibise…ikirere gihatse imvura kirangwamo ibicu, urugo rwitegura ubukwe rugira uko rusa. Igihugu kigana mu iterambere kigira ibimenyetso (indicators). Haba hari ibimenyetso by’ibihe byiza ubona mu byawe Cg iwanyu?

2. Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora aribukwa. Uwari usanzwe yibagiranye aribukwa Kd agaciro ke kakamenyekana. Igihe cya Yesu kijya gusohora Nyina yibutse kumubwira ko ibirori barimo byacikanwe, igihe cya Yosefu kigeze uwari waramwibagiwe yaramwibutse. Niba hari ibimenyetso urimo kubona byo kwibukwa, igihe cyawe kiri hafi.

3. Iyo igihe cyawe kigiye gusohora, Imana iteza abakomeye ikibazo kugirango ibyawe bikemukiremo. Ibi nibyo byabaye kuri Farao mbere y’uko igihe cya Yosefu gisohora. Moridekayi wari waribagiranye yabujije umwami ibitosi batavuganye! Niba hari uwatangiye kubura ibitotsi ku bwawe, mu kazi kawe, buriya biri hafi!

4. Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora Imana isubira mu Isezerano yavuze. Imana yasubiye kenshi mu isezerano rya Aburahamu. Niba Imana irimo gusubira mu isezerano ryawe, biri hafi!

5. Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora, Imana iguhuza n’umuntu. Igihe cy’abanyisiraheli kirimo gusohora yabahuje na Mose. Igihe cya Baritimayo yamuhuje na Yesu; igihe cya Namani yamuhuje na Elisa. Abantu benshi bazira kutamenya uwo Imana ibahuje nawe! Elisa yamenye agaciro ka Eliya bimuviramo gusohora kw’igihe cye.

Mugire umunsi mwiza mwese! Devotion shared by Dr Fidèle MASENGO

Kanda hano urebe inyigisho hamwe na Rev. Dr Antoine RUTAYISIRE

Kora Share usangize abandi iyi nkuru nziza

Read Previous

Aho Imana yagushize hari impamvu ba uwumumaro mu gihe cyawe

Read Next

Shishoza neza mu mahitamo yawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *