Inyungu dukura mu gusenga no kwiyiriza. 

Abantu barimo bibaza impamvu biyiriza ubusa, Imana kuko ari Imana yo gukiranuka irabasubiza. Imana yerekanye kwiyiriza ubusa ishima, no kwiyiriza ubusa idashima. Yesaya 58:3-1

Umukristu utiyiriza ubusa washidikanya ubukristu bwe. Matayo 6 haravuga ngo nimugira ubuntu, nimusenga, nimwiyiriza ubusa mujye mubikorera ahiherereye. Umukristu aratanga, arasenga, akiyiriza. Niba ukurikira Kristu ugomba gukurikira ibyo yigishije. Yaravuze ati nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Mu cyongereza baravuga ngo when you fast ntabwo bavuga if you fast. When you give, when you fast, when you pray…When ivuga ko hari igihe uba ugomba kubikora. If you ivuga ko ushobora kubikora cyangwa ntubikore. Ntubikorera abantu, ubikorera Imana. Hari ugutabarwa nitugira ibihe byo kwiyiriza ubusa.

Umukristu utiyiriza ntakura. Hari intambara uhura nazo utakabaye uhura nazo iyo uza kuba warafashe ibihe byo gusenga no kwiyiriza.

Inyungu dukura mu gusenga no kwiyiriza. 

Yesaya 58: 6 ntabwo umunsi wasibye aba ari umunsi wo kwinezeza. “Nuko ku munsi wafashe ibihe byo kwiyiriza ubusa aba ari umunsi wo kwinezeza”.

1. Mu bihe byo gusenga no kwiyiriza inzara n’inyota by’Imana biriyongera.

2. Mu gihe cyo kwiyiriza ubusa hari delivrance dukorerwa mu buryo bwo mu mwuka. Ucontrola umubiri wawe. Ureka gukora icyaha utabishaka. Urabohoka. Agahato karacika. Niba ubona so ari mu buretwa bw’inzoga, ushobora kumubohora ubwo buretwa. Bene wacu badakijijwe bafite urubanza ku buzima bwabo. Amnistie Imana iyitanga mu kwiyiriza. Ibihome biba biri mu mitwe y’abantu birameneka.

3. Amasengesho yo kwiyiriza atuma turushaho gusobanukirwa iby’umwuka. Uba sensible. Hari ibintu Imana itatubwira ngo tubyumve tutari mu kwiyiriza ubusa. Pawulo mu buzima bwe bwa apostola yariyirizaga. Yari afite guhishurirwa imyuka. Yarondora umukobwa w’umuhanuzi w’ibinyoma wagendaga avuga ati aba ni abakozi b’Imana… Petero aramucyaha ati mw’izina rya Yesu Kristu muvemo. Dayimoni imuvamo. Hari abantu bavuga iby’ukuri ariko biturutse kuri dayimoni. Tubimenyeshwa na sensibilite spirituel. Katrin Kulhman yari umudamu w’umunyembaraga wabaga mu bihe byo kwiyiriza ubusa cyane. Yahoraga muri presence y’Imana kubera gusenga no kwiyiriza ubusa. Yageraga ahantu indwara zigakira, abantu bakihana ibyaha ntacyo avuze. Ntabwo dusobanukirwa iby’umwuka kuko tutaba mu mwuka. Umwuka wawe ugomba kurondora imyuka. Nitwiyiriza ubusa amatwi yacu azafunguka. Mugire ibihe byo gusenga no kwiyiriza ubusa. Mugire ibihe byo gushaka Imana. Nimusenga mugiye gutegura ingendo zanyu Imana izabahishurira byinshi kuri zo.

Yesaya 58:8 umucyo wawe uzaherako utambike. Niyo sensibilite spirituel.

4. Ubukire bwawe buzatoha vuba: ta guerisson germera. Kwiyiriza bituma umuntu agira ubuzima bwiza (sante nziza). Tuzakira indwara. Abanyabwenge (scientifiques) bavuga ko iyo umuntu yiyiriza hari ama cellules yiyuburura. Hari cellules zisaza izindi zikazisimbura.

5. Yesaya 58:11 Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa. Nukora kwiyiriza ubusa Imana ishaka, nibyo bizakubaho. Imana izakomeza amagufwa yacu. Tumera nk’urutoki rwuhirwa. Nzaba isoki y’amazi adakama.

6. Yesaya 58:12 kwiyiriza ubusa kuzana ububyutse. Kubaka mu matongo ya kera yasenyutse ni ukubaka ibyasenyutse. Urestaura ibintu nkuko Imana yabitegetse. Uzongera gushinga imfatiro ziriho. Hazaza reveil. Gusubiza ibintu nkuko Imana yabigambiriye. Kongera kubaplaca mu mugambi w’Imana. Plus uba mu bihe bya jeune, plus ugira inyota yo kubigumamo. Iyo umaze igihe udasenga, gusenga birakuremerera. Reinhard Bonkke yaravuze ngo la profondeur appele la profondeur. Tugire discipline yo gusenga buri munsi kugirango tugire reveil mu buzima bwacu.

7. Gusenga ko kwiyiriza gukuraho urubanza rwari ruri ku buzima bwawe. Guhindura amateka. Niba uzi ko iwanyu hari indwara yanyu ushobora kuvuga ngo nciye agakato abana banjye ntibazayirwara. Ushobora guhindura amateka y’ibintu byari byarabaye akarande. Ntabwo popularite ya Esteri yari mu bwiza bwe, yari mu kwiyiriza kwe.

Senga uti Mana mpa imbaraga zituma nsenga zigatuma amateka y’iwacu ahinduka. Imana ibahe umugisha.

Ruhogo Manzi Irénée

Read Previous

Inama umubyeyi agira umuhungu we kubijyanye nuko ingo z’ubakwa

Read Next

Imana izaguhembura nubwo wari uguye umwuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *