Igikorwa cy’Urukundo i Burundi- Bujumbura- Kamenge Bohoka Tubasetse

Bohoka Tubasetse ese niki ubusanzwe?  ni gahunda tugira abantu tugenda twumva ijambo ry’Imana hano kuri www.bohoka.com ndetse no kuri application ya bohoka nahandi bagenda badukurikiranira kuri izi mbuga, aho tugenda tuhatambutsa ijambo ry’Imana riherekejwe ndetse nibikorwa by’urukundo..

Abantu bumva bohoka  (Audio) cyangwa basoma inyigisho zica hano kuri www.bohoka.com hari ibintu bitatu bituranga mu buzima bwacu: Urukundo, Kwizera, Ukuri.  (U.K.U niko tubohoka.)

iyo umuntu afite muri we urukundo anezeza Imana agakora ibishimwa n’Imana n’Abantu, niho anarangwa no kwera imbuto arizo zibyara byabikorwa by’Urukundo, noneho Kwizera kukaturinda mubihe ducamo kuko bibiliya itubwira ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera ndetse kuko tudakirana nibifite inyama namaraso ahubwo ari imyuka mibi ni mikorere ya satani, kwizera kutubera ingabo kukaturinda muri byose, ikindi nuko tugomba kumenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana, niko kutwezaho ibyaha byacu, (Yohana 17:17) kuturinda no kugwa mu moshya kukatubera inkota ityaye, kuko ukuri tugomba kubamo ari ukubaho mu buzima buyoborwa n’Ijambo ry’Imana,

Ni muri urwo rwego rero bamwe mubumva bohoka bari i Burundi – Bujumbura bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abatishoboye abitabiriye iki gikorwa bagera kuri 266 (Abantu)

 

Bohoka tubasetse i Burundi mu gikorwa cy'urukundo
Bohoka tubasetse i Burundi mu gikorwa cy’urukundo
gufasha abandi ni imbuto y'urukundo irangwa n'uruimo Umwuka w'Imana
gufasha abandi ni imbuto y’urukundo irangwa n’urimo Umwuka w’Imana, umwe mubagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gikorwa Maman Kajeberi Freda ari kumwe n’Uhagarariye Bohoka na Nshobozwa na Kristo i Burundi Augustin Habiyaremye.

Hariho abantu benshi baguteregeje ngo ubasetse nk'uko nawe Kristo yaguhaye kunezerwa - twishimire gufasha abandi twerekene urukundo rw'Imana ruturimo
Hariho abantu benshi baguteregeje ngo ubasetse nk’uko nawe Kristo yaguhaye kunezerwa – twishimire gufasha abandi twerekene urukundo rw’Imana ruturimo, 
nta kintu kinezeza Imana nko kubona hari abantu bahagurutse gukora ibikorwa byiza nk'Imana kuko Imana yarakunze iratanga iduha umwana wayo ngo adupfire natwe iyo twibutse ibyo yadukoreye twakagombye kurangwa no gufasha abandi
nta kintu kinezeza Imana nko kubona hari abantu bahagurutse gukora ibikorwa byiza nkibi,  kuko Imana yarakunze iratanga iduha umwana wayo ngo adupfire natwe iyo twibutse ibyo yadukoreye twakagombye kurangwa no gufasha abandi.
bamwe mubafashijwe bitegura kwakira impano bagenewe na Bohoka
bamwe mubafashijwe bitegura kwakira impano bagenewe na Bohoka  
Bohoka Tubasetse twagize n'Umwanya wo gusangira ijambo ry'Imana
Bohoka Tubasetse twagize n’Umwanya wo gusangira ijambo ry’Imana 

bohoka tubasetse
bohoka tubasetse

Dushimiye Imana kubw’Urukundo rwayo yaduhaye ngo natwe turusangize abandi tubabwira kugira neza kw’Imana Imana ihe umugisha umuntu wese wagize uruhare mu gikorwa cy’Urukundo cyo gufasha abatishoboye i Burundi – Bujumbura,

Imana ihe umugisha umuntu ufata umwanya akadusengera n’abashyigikira uyu murimo w’Imana bakadutera inkunga mubushobozi (amafaranga), Bibiliya itubwira iyo tubikoze tubikunze binezeza Imana, ikindi ntago Imana yibagirwa imirimo myiza dukora, kuko tuba turimo kwibikira ubutunzi bwacu mu bikorwa by’Imana

wifuza gukomeza kubana natwe haba mubikoirwa by’Urukundo, gushyigikira uyu murimo cyangwa hari ikifuzo cyangwa ibyo utasobanukiwe watumenyesha kuri e-mail evmanziruhogo@gmail.com kuri telefone (watsapp/call) +250788208757 (Irenee M. Ruhogo)

Uwiteka akomeze kubishimira, abarinde, abiyereke muri byose  aho muri hose.

Read Previous

Ubuhamya: Ubupfubyi byatumye niyahuza urumogi na kanyanga ariko Yesu arankiza. (igice cya 2)

Read Next

Uko yawurute (Yoghurt) ikoreshwa mu kwiyitaho no kongera ubwiza

4 Comments

  • Ni ukuri Imana ikomeze ibahe umugisha mwinshiii, kandi aho mwakuye Imana ibakubire karidwi inshuro zirindwi
    Bohoka everywhere ✌🏼

  • Muri njye nizera ko Imana izakugeza kure mu kuvuga ubutumwa kandi ukahakandagiza ibirwnge byawe ukavugirayo.kuko ni ubundi ubutumwa bubasangayo.ariko uzahagera mu izina rya Yesu.

  • IMANA ibahezagire

  • Imana ibahe imigisha abakora ibi bikorwa pe…Ijuru rizabibukire ibi mwakoze.ntibagiwe Irene Ruhogo watangije BOHOKA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *