Ibitekerezo umuntu agira ari mu butayu

Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko (Abisirayeli) buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo? Kubara 14:11

Hashize imyaka Uwiteka abarije Mose icyo kibazo i Kadeshi mu butayu bw’i Parani, ubwo 10 muri 12 bari bagiye gutata i Kanani bemereje burundu ko Imana itashobora kubaha igihugu yari yararahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo ko azakibaha. Uwiteka yibwiraga ko babonye imirimo yose itangaje yakoreye mu Misiri no ku Nyanja itukura ariko Uwiteka ababazwa n’uko batizeye imbaraga ze.

Imwe mu mbogamizi ikomeye ituma amasezerano y’Imana adasohora kuri twe ni ukutizera imbaraga z’Imana uko ziri. Tugatekereza ko Imana nubwo ifite imbaraga ariko zifite aho zigarukira, ko hari ibyo Imana ishoboye ariko ko hari n’ibyo itashobora. Ibyo ni byo twise:“INTEKEREZO ZO MU BUTAYU”.

Muvandimwe, nubwo waba uri mu mibereho imeze nk’ubutayu irinde gutekereza nk’uri mu butayu bityo bizatuma amasezerano yawe asohora vuba.

Bibiliya ivuga igihe inzara yigeze gutera ahitwa i Samariya, birakomera kugeza ubwo barya abana, noneho Umwami ngo intumwa ku muntu w’Imana ari we Elisa, igezeyo ibaza Eliza iti ‘’ko ibyago byaduteye byaturutse k’Uwiteka uracyamwiringiramo ibiki?’’ liza ahita atangaza amakuru y’ihanurwa ry’ibiciro by’ibintu ku isoko, intumwa kubera intekerezo zo mu butayu irirahira iti ‘’ibyo byashoboka bite?’’ Ikintu kibabaje ni uko yaninjijemo Imana ikavuga ngo naho Uwiteka yakingura amarembo y’ijuru ibyo ntibyabaho. 2 Abami 6 & 7

Eliza nta kindi yamusubije yaramubwiye ati uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho. Iyi ntumwa yagize ikibazo cyo kugira intekerezo zo mu butayu, itakariza Imana ikizere, kuko urabona yagaragaje ko naho yaba ari Imana ibikoze itabibasha. Dore rero ibyago yahuye nabyo, kutizera kwe ntibyabujije icyo Imana yavugiye mu muntu wayo gukora, ariko ntacyo byayimariye kuko iyo ukomeje gusma icyo gice usanga yarapfuye mu itangwa ryabyo ariko ntiyaburyaho.

Nshuti ibihe urimo ntibitume uheranwa n’intekerezo zo mu butayu, kuko Bibiliya iravuga ngo iyo ugamburuye mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa. Imigani 24:10

Komeza ugirire Imana ikizere, iracyafite za mbaraga yahoranye kera, ntisaza, ntinanirwa, ntitsindwa, ahubwo ibyo yavuze no kubikora izabikora. Imana iguhe umugisha.

Source: Agakiza

Manzi

Read Previous

Ubuhamya: Birashoboka kureka ibiyobya bwenge

Read Next

Mu gikorwa cy’Urukundo cyo gufasha bakuze cyabaye 8/8/2019 abagera kuri bane bakiriye agakiza

One Comment

  • Imana iduhe imbaraga zo kuta jujura mubutayu, amen…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *