Ibintu Imana itazitaho kuri wa munsi

1. Ntizakubaza uko inzu yawe yanganaga cg ubwiza yarushaga izindi ahubwo izakubaza abo wakiranye urugwiro ukabacumbikira muri iyo nzu.

ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda, Tito 1:8

2. Ntizakubaza Ubwoko bw’akazi wari ufite n’ingano y’umushahara wawe ntizabirebaho, izakubaza uko witwaye muri ako kazi n’icyo wakoresheje umushahara mu gushyigikira Ubwami bw’Imana no gufasha abakene.

Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha. Yakobo 4:17

3. Ntizakubaza ubwiza bw’imyambaro wari ufite na modeli zigezweho wajyanishaga mu gihe cyawe, ahubwo izakubaza abo wambitse.

Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. Yakobo 1:27

4. Umubare w’inshuti wari ufite ibyo ntacyo bivuze ku Mana, ahubwo izakubaza abo wabereye inshuti nziza bakakwigiraho kuyubaha.

Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.Imigani 17:17

5. Ntizakubaza aho wari utuye, izakubaza uko wari ubanye n’abaturanyi bawe!

Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Abaroma 12:18

6. Ntizakubaza abo wabwirije ubutumwa bwiza byonyine, ahubwo izakubaza ibyo wigishije icyo byahinduye ku buzima bwawe bwite n’umwanzuro wafashe

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma 12:2,18

7. Ntizakubaza impamvu watinze gukizwa cg inshuro waguye, Umwami nasanga uri maso impanda ye uzayumva nta kabuza!

Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. 1 Kor 16:13

«Imana igushoboze kuba uwo yifuza ko uba we kurusha kuba uwo wowe wifuza kuba.»

Iri vugabutumwa nawe warikora. Biroroshye: ni ugukora “Share” gusa n’abandi bakabimenye.

Manzi

Read Previous

Mu gikorwa cy’Urukundo cyo gufasha bakuze cyabaye 8/8/2019 abagera kuri bane bakiriye agakiza

Read Next

Iyaba wamenyaga uwo muvugana

One Comment

  • Ubuntu bw’Imana n, Imbabazi zayo kubw’Urukundo rwayo Bidushoboze kuba Mumwanya Idushakamo kuko yaduseranyije kubana Natwe Muri byose.
    Duciye Bugufi munsi y’ukuboko kwayo kubushobozi kugira ngo Idushoboze byose kdi Ugushaka kwayo uko kuri Abe Iriko kuba kuri Twe .Tuyihaye Icyubahiro cyose kuko Igikwiriye kubwo Gukora kwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *