Ibimenyetso 7 biranga umuntu ufite ubwibone bwo mu Mwuka

Biragoye kumva ko abavuga ko ari abakiristu bose atari abayoboke ba kiristo. Bamwe bayoboka ubukirisito kubw’impamvu zinyuranye zirimo; ubutunzi, amafaranga, kumenyekana cyangwa se impamvu za politiki.

Umwibone mu by’umwuka ni uwifashisha ijambo ry’Imana kugira ngo yiyubake ubwe atitaye ku bandi bikaba byagira ingaruka haba ku bakiristo no kubatari abakiristo. 1John 4:1 Ryan Duncan binyuze ku rubuga Crosswalk.com aratwereka ibimenyetso 7 biranga umwibone mu by’umwuka.

  1. Kwirata ibyo wagezeho.

Umwibone mu by’umwuka akunda kwivugaho ibyiza cyangwa ibyo twakita nko kwiyamamaza. Iyo agize amahirwe yo guhagarara imbere y’iteraniro agaragaza uburyo Imana yamusumbishije abizera bagenzi be. Uzamwumva avuga ku mishinga ye irimbere, inzu nziza amaze kubaka, na promosiyo mu kazi. Ibyanditswe bitubwira kutihimbaza ubwacu ariko umwibone mu by’umwuka yizera ko ikintu cyose cyamuzanira ikuzo. Proverbs 27:2

  1. Yigisha urukundo ariko ntarugaragaze mu byo akora.

Byashoboka ko inzira yoroshye yo kumenya umwibone mu by’umwuka ko ari ukureba ko ibyo avuga aribyo abasha gukora. Benshi bazakubwira ko bagira umutima w’ urukundo, ubugwaneza ariko ibikorwa byabo bikavuga ibitandukanye. Mathew7

  1. Akunda kuvuga kuruta gutega amatwi

Gutega amatwi ni intwaro ikomeye ku mukiristu wese. Gutega amatwi abandi byubaka ikizere bigakomeza ubwumvane hagati y’abantu. Umwibone mu by’umwuka akunze kwihuta mu kuvuga.

  1. Ntiyemera amakosa ye

Ubusanzwe ntibyoroshye kuba umuntu yakumva amakosa ye. Bisaba guca bugufi, ukemera kuba inyangamugayo nubwo rimwe na rimwe bibabaza. Gufata inshingano ukemera amakosa yawe ni intambwe y’ubukure ikomeye. Muri kamere ye, umwibone mu by’umwuka ntabishoboye. Niyo ibimenyetso bimufashe azakomeza kwihagararaho mu by’akora kugira arinde isura ye kwangirika.

  1. Asenya abandi

Umwibonye mu by’umwuka arangwa no gukora ibitandukanye n’iby’abandi. Mu cyimbo cyo kubera abandi urugero yishimira kugumura bagenzi be. Gucira abandi imanza aho bagize intege nke no guteza intonganya za hato na hato mu bandi bizera.

  1. Ayoboza imbaraga

Umuyobozi mwiza iteka abera abo ayobora urugero rwiza. Akosora abo ayobora mu cyimbo cyo kubasuzuguza. Kandi asuzuma amagambo ye akayavuga mu imvugo iboneye.

  1. Imana ayishyira inyuma y’inyungu ze

Ibyanditswe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na matayo 22:37-40, hatubwira gukundisha Imana umutima wacu wose, ubwenge bwacu n’imbaraga zacu zose. Ariko umwibone mu by’umwuka we azashyira Imana ku mwanya wa kabiri inyuma y’inyungu ze.

Ibihe byose ubwibone n’ubumara butwika mu buzima bw’umukirisitu. Abigishwa babi babaho mu buryo bwinshi butandukanye, ariko ntawurushijeho gutera impungenge nk’ ufite ubwibone mu by’umwuka.  Ntukunde ko ubwibone bugutandukanya n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe.

Src: impinga. Com

Read Previous

Ntugapfushe ubusa impano n’imbabazi wagiriwe

Read Next

Dore akamaro ko gusenga wirije ubusa

10 Comments

  • Imana iturinde ubwibone rwose itwihere kugendera muri gahunda yayo

  • Imana iturinde ubwibone rwose itwihere kugendera muri gahunda yayo

  • Imana iturinde ubwibone rwose itwihere kugendera muri gahunda yayo

  • Imana iturinde ubwibone rwose itwihere kugendera muri gahunda yayo

  • Merci kubutumwa utugezaho Imana iguhe imigisha myinshi ikwagure muribyose

  • Imana Itubabarire ndabona aribo bakozi b’Imana n’abakirisitu dufite muri ino minsi.

  • Mana Nyiringabo utwigishe gukora Ubushake bwawe no kugenda munzira yawe kugira ngo Ubuntu bwawe Budushoboze guca Bugufi .Mana y’ukuri n’urukundo woe Mahoro yacu Uturinde ubwibone Ahubwo Mwuka wera wae Udufashe ku kwizera no ku kwiringira woe utubikiye ubugingo buhoraho .
    Uwiteka Ashimwe cyane kuko Tur’Amahoro👏👏👏Tumuhaye Icyubahiro⛪👑☝

  • It’s really true. May the Lord forgive us a d lead us in his ways

  • Imana itubabarira rwose aho twagize ubwibone hose😤kand idushoboze kunesha🙏

  • Imana idukomeze muri byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *