ibidafite ishusho Imana ibihaye ishusho

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. (Itangiriro 1:1-2)

2 SAMWELI 6:9–10
Dawidi yanga gukurayo isanduku y’Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati.

Imara mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka aha umugisha Obededomu n’abo mu rugo rwe bose.

Imana yaremye isi idafite ishusho iriho ubusa busa Ikindi yarumwijima ark Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi bisobanuye ko yaribundikiye isi kdi kuyibundikira yayihaga ubuzima uko yayibundikiye niko yagiraga ubuzima Imana itangira kuvuga ngo ni habeho hakabaho

Mbese ibitari bifite ishusho Imana ibihaye ishusho rimwe Dawidi yigeze kubona Abededomu abona ntashusho afite abona ko apfuye ntacyo byatwara igihugu aravuga ati iyo sanduku yajya iwanjye ite ? yajya mu rurembo rwa Dawidi ite? ati ahubwo nimuyijyane kwa Obededomu mbese atinya urupfu arujyana kwa Obededomu ntiyamenya ko Umwuka w’Imana yaramaze igihe abundikiye kwa Obededomu arikurema ubuzima

Mbese umwuka yaramaze igihe amubundikiye nk’uko inkoko ibundikira amagi murwari kdi iyo inkoko ibundikiye amagi uko iyabunze hejuru niko iba irikuyaha ubuzima kdi uko iyabundikiriye niko iba iyagaragura iyahindukiza niko nawe iyo Imana it aratanga ishusho umwuka abakubundikiriye aguhindukiza aguhindukiza ushobora guhindukira uyumunsi ukisanga muburwayi ejo yaguhindukiza ukisanga ubaye ipfubyi wa kongera ukisanga wageze mubushomeri ya kongera kuguhindukiza ukisanga mugihombo wacuruzaga gusa menya ko uko by agenda kose inkoko izaturaga isohokane I shema imishwi iyishagaye

Benedata uko by agenda kose icyo umwuka abundikiye muriwowe kizasohora kdi ni kimara gusohora bazagufasha gushima nibwo Imana ivuga iti nzategurira ameza imbere yabanzi bawe mbese uko by agenda kose ibidafite ishusho Imana ibihaye ishusho

Isanduku igeze kwa Obededomu ntabwo Dawidi yamenye icyo akoze kdi na Obededomu nawe ntiyarazi icyo Imana ishaka kuko Dawidi yaraziko yohereje urupfu kwa Obededomu kdi Obededomu nawe yariyamaze kwakira urupfu dore ko ntanicyo yarigukora ngo iriya sanduku yo kugera iwe nabwiye abantu nti ikibi ntazikuraho nikaribu kuko cyanze kiraza nkemeye kiraza

Isanduku igeze kwa Obededomu. Obededomu yibuka ko Imana yacu ikunda gushimwa abwira umugore ati igirahino Iyi Mana kuko ikunda gushimwa tuyishime maze uvuge ibyo yakoreye abagore nanjye mvuge ibyo yakoreye abagabo maze buriwese arayivuga uko a y’izi Imana iranezerwa itangira gushyira ho ishusho abohereje urupfu batangira kubona ishusho y’ibyo bataribazi ko by abaho

Batangira kuza kubaza icyo Imana ibavugaho bayisanze kwa Obededomu kdi ntabwo bazaga imbokomboko bazaga bikoreye amaturo bukeye Umwami Dawidi ajya kuvanayo Isanduku yImana kwa Obededomu abatambyi baramubwira bati Iriya Mana I menyereye Obededomu niwe Uzi kuvugana nayo niwe Uzi imvugo yayo ntasigare niba yaratuyehe uyumugabo ngaho nawe hibwire ahantu hatarihafite ishusho harubusabusa mumwijima ark Imana ishyizeho ishusho umwami yanga ko Obededomu asigara muruwo mwijima aramwimura ahagurukana Nimana ajya gutura ibwami kuko ariwe uzi kuvugana Nimana haleluya haleluya haleluya ushimwe Mana Burya koko ahatarishusho Imana iyo ije ishusho iraboneka

Umva ikibazo saho utuye.saho uvuka .sicyo ukora kuko ahohose hatari ishusho Imana ibahaye ishusho Ikindi ikibazo sukumenya aho iributuruke itanga ishusho ibyo ni byayo gusa yamaze kurema ubuzima ahatari ishusho

Murakoze

KORA SHARE usangize abandi iyi nkuru nziza

Read Previous

Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 4)

Read Next

Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( 1 Ngoma 4:10) Igice cya 5

One Comment

  • Amen, Mana undemere ishusho nshya , uteze ubunyerere n’umwijima mu nzira y’abanzi bahagurukiye ubuzima bwanje, malayika wawe abasubize inyuma ,bakorwe n’ipfunwe ,utsindire abahagurukiye ubuzima bwange , ubatatanye nkuko umuyaga utumura umurama.Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *