Hishurirwa umwanzi wawe nyakuri

“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”. (Abefeso 6:12).

Biramenyerewe mu minsi yacu kubona abakristu bamwe bamara umwanya munini w’igihe cyabo basengera abanzi babo b’abantu abo bitirira ibibazo byose bahura

na byo mu buzima bwabo. Iri ni ikosa rituruka mu kutamenya ibyanditswe kwabo. Icyanditswe twafunguje kitwereka ko “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri”, bivuze ko uwo dukirana na we nyawe atari inyama n’amaraso, ubwo rero ntiyaba umuntu.

Umuntu ashobora kukwanga akanagutuka ariko si umwanzi wawe. Umwanzi wawe nyawe ni satani n’abambari be b’”abatware”, “abafite ubushobozi”, n’abategeka

iyi si y’umwijima” n’”imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12); Aba si inyama n’amaraso.

Icenga rya satani ni ugutuma abantu batekereza ko bagenzi babo b’abantu ari bo banzi babo maze akivanaho ikibazo. Iyo rero barangaye barwana n’abaturanyi babo cyangwa leta cyangwa se na bene se bo mu itorero,satani aba yabiciye impande zose ku isi. Ariko rero ibi tubirusha ubwenge! Bibiliya ivuga ko tutayobewe imigambi yayo; amayeri n’amacenga yayo (2 Abakorinto 2:11).

Bibiliya iravuga iti: “murwanye satani na we azababunga” (Yakobo 4:7). Urebe neza ko itavuze ngo urwanye bagenzi bawe b’abantu cyangwa bene so. Ahubwo ugomba kubakunda no kubagirira neza, ndetse ugasengera n’abagukoresha bagusuzuguye bakagutoteza (Matayo 5:44). Kubera ko atari bo banzi!

Umwanzi mukuru w’Umukristo ni satani. Ni we urega benedata, ariko ni umwanzi warangije gutsindwa: ”Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti: “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu, n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa benedata ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu”(Ibyahishuwe 12:10). Urabona ko ufite ubutware bwo kumukumira, maze ukamugumisha munsi y’ibirenge byawe, ariho he.

Isengesho Data

Mwiza wo mu ijuru, Ndagushima ku bw’umwanya wo guhabwa umugisha n’ijambo ryawe ryiza uyu munsi. Sinyobewe amacenga ya satani kandi nanze kuyagwamo. Mpoza satani n’abambari be b’ikuzimu munsi y’ibirenge byanjye aho bakwiriye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Read Previous

Muri ibyo bigeragezo Humura ntabwo Imana yagutaye

Read Next

Ibintu 4 udakeka ko bishobora kwangiza amaso yawe

One Comment

  • Mbere nambere ndashima imana kubwiri jambo, kandi ndashimira Ruhogo kubwuko yemeye gukoresha umuhamagaro we akumvira iyamuhamagaye, bityo akaba Ari gukiza ubugingo bwa benshi. Mubyukuri nziko atarijyewe jyenyine uri kubohokera muriri jambo imana iri mwijuru ihaze kwifuza kwa pastor ruhoho kandi izamuhe niherezo ryiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *