Hishurirwa ibyo wahishwe: agakiza kabonerwa ku musaraba wa Yesu Kristo ntago ari idini igatanga

Abantu benshi batinda cyane mu idini , ariko ugasanga ritarabahinduye , kuko idini ubwaryo n’ inzitizi ibuza abantu kwegera Yesu. Impamvu nyamukuru ni uko idini ryibanda cyane ku kwigisha abantu amategeko yaryo, bagakiranuka mu mihango yaryo , ariko bakibagirwa ukuraho ibyaha ariwe Yesu.

Bavuga Yesu ku ndimi zabo , ariko imitima ni bikorwa ntibigaragaze Yesu. Nkuko tubisanga mu ijambo ry’Imana muri Matayo: 15 – 8 havuga hati :”Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure”.

Bakundwa Bene data nta rindi banga ryo gukizwa, nuko twava mukamenyero k’idini ryacu tumazemo imyaka, tukareba umusaraba wa Yesu , kuko niho hari Agakiza kuko imihango itabasha kudukiza ibyaha, Luka 23:39-43

“ Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati ‘ Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.’ Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati ‘ No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu ntakibi yakoze.’ Nuko abwiraYesu ati ‘ Mwami,uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.’ Aramusubiza ati ‘ Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turibubane muri Paradiso.’”

Iki gisambo cyakijijwe nuko cyarebye Yesu ku musaraba gisobanukirwa ko muri we harimo agakiza. Kimwe mu byatumye iki gisambo kibasha gukizwa nuko cyarebye Yesu kumusaraba aho yari abambye kigasobanukirwa neza ko ari ikinyabyaha kandi kikamubonamo agakiza nti cyana cecetse ahubwo cyagize nicyo kimubwira maze akirebye abona ko gikwiye agakiza anagisezeranya ko baribubane muri paradiso.

Uyu munsi ikibazo abantu benshi bafite nuko bakurikiye idini yabo bagerageza kuyakiranukaho aho abantu babareba ariko nyuma aho batagaragara bakisubirira mu byaha byabo, ibi rero n’inzitizi kubutumwa bwiza kuko dusanga dufite abakristo benshi babanyedini bakizwa kumihango n’amategeko ariko batigeze bagera kumusaraba wa Yesu kuko niho agakiza kabonerwa.

Bene aba bantu bahorana akamenyero k’iby’Imana ntakibasha kubakiza kuko bibeshya yuko bazi IMANA kuko bamaze igihe kinini ar’abanyedini bamwe usanga barageze munsengero bakabona Padiri ,Paster ,bishop,sheih nabandi benshi wavuga hano ariko ntibabone Yesu ibi bigatuma babaho mubuzima budahinduka ngo bubashe kunesha icyaha muribo nubwo bageze munsengero no mu madini bakana batizwa ariko baracyakennye kuko muribo baracyar’imbata zibidafite umumaro ntagutiny’Imana kuri muribo ahubwo bagerageza gutinya abo babonye.

Bakizwa paster iyo ahari bagera mu mazu yabo bakisubirira mu byabo kuko benshi muribo batarabona Yesu. Bene aba bantu iyo bagize icyo bapfa nuwo muyobozi babonagamo icyitegererezo cyabo abenshi baragwa bagasubira mubyaha ibyanyuma byabo bikarusha ibyambere kuba bibi.

Imana irashaka ko wakura amaso kubantu ukareba umusaraba kuko niho honyine Wabasha kubonera agakizaYesu aragukeneye idini ryawe wakuriyemo ntago ryabasha kuguhesh’agakiza imihango nibindi wubahiriza nabyo ntagakiza byaguhesha Yesu wenyine niwe wagukiza.

Uyu munsi araguhamagara aragukeneye ko umufungura umutima yinjire akubere Umwami ndetse n’umukiza w’ubugingo bwawe agukize icyaha akwambike ubwiza n’icyubahiro, agusibe mu gitabo cyo kurimbuka akwandike mu gitabo cy’ubugingo buhoraho. Mukundwa uruhare n’urwawe va mu mihango y’idini n’imiryango kur’amaso kubantu reba umusaraba waYesu niho honyine hari agakiza.

Yohana 1 : 29 – 34 Bukeyebw’aho abona Yesu aza ah’ari aravuga ati “ Nguyu Umwana w’intama w’Imana,ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, nicyo cyatumye nzambatirisha amazi.” Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asan’inuma, atinda kuri we. Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo niwe ubatirisha UmwukaWera’. Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.”

Src: ibyishimo

Manzi

Read Previous

Na N’ubu Yesu yazura ibyawe byapfuye

Read Next

Umumaro w’amavuta y’inka ( beurre) ku mubiri

One Comment

  • Urakoze cyane kuduha Ubutumwa Bwiza imana iguhe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *