Gukoresha nabi Igikakarubamba bitera ingaruka mbi

Igikakarubamba cyarogeye ndetse kizwi n’Abanyarwanda benshi aho bagitangira ubuhamya bw’ibyiza kigenda kibagezaho. Gusa ngo kugikoresha nabi byakora ishyano. Inzobere mu bumenyi bw’Igikakarubamba zivuga ko :

1.Kizamura ubudahangarwa bw’umubiri. Cyoza imyanda yose iri mu mubiri igihe gikoreshejwe iminsi 21.
2.Ni ibiryo ariko ni n’umuti. Gifite amoko 360 ndetse cyakijije benshi barwaraga imitsi”. Umushongi w’Igikakarubamba ukiza indwara zitandukanye. Gusa abantu bamwe bajya bagikoresha nabi nyuma kikabica.

Uwashaka kugikoresha yajya akoresha umutima wacyo, kuko hari Abantu bajya bagikoresha mu buryo butari bwo bityo bikababera uburozi aho kubagiraho ingaruka nziza. Bamwe cyarabishe ”.

Impamvu kiba uburozi ngo biterwa n’uko bagitegura nabi, aho bagisekura ngo bakakinywa cyane cyane ngo bibwira ko kibavura indwara ya Sida, inzoka cyangwa izindi, nyuma ngo kibatera gucibwamo bikomeye. Inama twabagira ni uko bakwiye kujya bagisatura , bakanywa umushongi uba mu mutima wacyo.Igikakarubamba kizirana n’izuba.

Izo nzobere zikomeza zivuga ko k’umuntu usanzwe, niyo ntacyo yaba ataka cy’indwara ngo akwiye gufungura ku Gikakarubamba nibura ½ k’ikirahuri ku munsi, kugira ngo arusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Tubabwire ko mu bihugu byateye imbere, umutobe w’Igikakarubamba wifashishwa nk’ifunguro ryabo rya buri munsi ndetse ngo ukazimanirwa n’abashyitsi. Ibyo ngo bibafasha kutarwaragurika kwa hato na hato.

Ese ubundi inkundura y’igikakarubamba , Moringa n’ibindi yarangiye ite ? Komeza gukurikira iyi page umenye kd wibutswe byinshi bifitiye akamaro umubiri wawe n’abawe

Manzi

Read Previous

Imana yawe ntiyahindutse ahubwo ni imvugo yayo utarasobanukirwa

Read Next

Ntukinubire ikigeragezo cyawe nicyo Imana izakoresha ikuzamura – Pastor Desire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *