Gahunda y’Amasengesho yo ku munsi wa Gatatu

Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. Zaburi 84:6

Gusenga ubusanzwe ni ubuzima bugomba kuranga umuntu wese uri muri iyi nzira igana mu ijuru, gusenga ni ukuganira ni Imana, ariyo mpamvu na Yesu Kristo inshuro nyinshi yabwirizaga Ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana yibutsa abantu ko bakwiriye gusenga ngo babe maso.

Niyo mpamvu abantu duhurira kuri uru rubuga buri wa Gatatu dukora Amasengesho yo kwiyiriza ubusa, umuntu agasengera aho ari akoresheje isaha yo mu gihugu arimo. Agatangira Amasengesho mu gitondo akayasoza ni mugoroba saa kumi nebyiri (18:00)

INTEGO Y’AMASENGESHO

Utwuzuze imbaraga zawe muri iyi nzira turimo, uturinde gucogora.

Ijambo ryo gusengeramo

[5]Hahirwa ababa mu nzu yawe,Babasha kugushima ubudasiba.

[6] Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.

[7] Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko,Imvura y’umuhindo icyambika imigisha.

[8] Bagenda bagwiza imbaraga,Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.

Mwuka Wera akomeje kutwibutsa ko dukeneye imbaraga z’Imana muri iki gihe benshi barimo gutukisha izina ry’Imana bakora ibintu bidakwiriye, kuba wowe utabikora ntago aruko utabibona ahubwo nubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo, rero niyo mpamvu Bibiliya ivuga ngo Hahirwa ufite imbaraga z’Imana.. Dukeneye kurushaho gusenga no gusoma ijambo ry’Imana, kandi turishyire mubikorwa.

Read Previous

Ubuzima n’amateka byaranze intumwa 12 za Yesu

Read Next

Zimwe mu ngaruka zo gushaka mu banyamahanga/ Abapagani

2 Comments

  • Chuti mumvandimwe imana ikojyerere imbaranga mubyo ukora byonse uhindura intama zimana iza zimiye ukazingarura, jye ntarumuntu ntakunda gusoma Bible kandinyifite munzu nkayiburira umwanya ariko ibindi byonse nkabikora, ariko maze gukuricyirana bohoka yankuye aho nari narazimiye menya akamaro ko gusoma bible, no gusenga, imana iguye umungisha, niyo izi icyo ya kuremeye kwisi,… Shoboswa byonse na kristu ampa imbaranga.

  • Imana yamahoro ikumpere umugisha ncuti.bohoka nkitangura kuyumva kubandi bantu narayishaka cane kuko numva uvuga ubutumwa bwiza bwokwizera umwami wacu yesu kristu.nabonye munshize muri groupe ya bohoka numva ndose vyose mubuzima kukwijambo numva ryose ryampa umugisha.imana izakumpezagirire kandi uzohabwe iherezo ryiza ncuti ya yesu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *