Ese waba wibuka icyo Imana yakuvuzeho

Ntuzi icyo Uwiteka yakuvuzeho njyewe nawe,akabibwira Mose umuntu w’Imana turi I Kadeshiy’I Baruneya? (Yosuwa 14:6b). Aya ni amagamboyavuzwe na Karebu mwene Yefune w’Umukeza, nyuma y’imyaka 45, uhereye aho yumviye icyoUwiteka amuvuzeho, ubwo yabazaga Yosuwa wariwarazunguye Mose, ngo ayobore ubwokobw’Abisiraheli, akaba yaramwibutsaga ahoUwiteka yirahiye akabwira Mose ati: “Ni ukurintimuzajya mu gihugu narahirishije kumanikaukuboko y’uko nzabatuzamo, kereka Karebumwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni, arikoabana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo nibo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze”(Yosuwa 14:30).

Aba bagabo Karebu na Yosuwa twavuzeharuguru, ni abantu barwanye ishyaka cyane ryogukomeza imitima y’Abisiraheli, bakabaremamoibyiringiro by’uko niba Imana ibishimira, ari ntakabuza bazabona amahoro ko ndetse bazanageramu gihugu basezeranijwe, nk’uko bigaragara murikiriya gice cya 14. Ibi byanagaragayeubwo bajyanaga n’abandi batasi gutata igihugucy’I Kanani maze bo bazana inkuru ikomeza ububwoko bw’Imana mu gihe abandi babacaga intege.

Iri shyaka ryabo rero niryo ryatumye Imanaibishimira ibaha uyu murage udasanzwe wokuzagera mu gihugu cy’isezerano, yabimwibutsaga kuko mu rugendo bakoze harimointambara, ibibazo, ubukene, inzara n’ibindi arikokuko hari icyo bari baravuganye n’Imanabagakomera bakageza igihe basohora I Kananiamahoro.

Bavandimwe biragara ko kugira ibyowasezeranijwe n’Imana bigira umumaro mwinshi: Birinda urupfu, bitera kurama, bihesha umugisha, birinda ubwoba, kunesha, bisubizamo umuntuibyiringiro iyo ageze ahakomeye, bitumaibitashobokaga bishoboka ndetse bitumaushobora ibyananiye abandi.

Birerekana kandi ko rero aba ari byiza guhaagaciro ibyakuvuzeho, niba ntabyo usanzwe uziukagerageza kwegera Imana, ukagira inyota yokumenya icyo Imana ikuvugaho kuko umumarobyagiriye abandi nawe ntibyakugwa nabi, nabibutsa ko uretse iri sezerano twavuzeharuguru ko hari abandi benshi bagiyebavugwaho n’Uwiteka nka Abulahamu n’umugorewe Sara bari barabuze urubyaro, Imanaikabasezeranya ko bazaba ba sekuruzab’amahanga, Mariya wabwiwe ko azabyaraumukiza, Dawidi wabaye umwami n’ abandi.

Ntibyoroshye kubandika bose abo Bibiriya ivugabagiye babika ibyavuzwe n’Imana bakabigendanakugeza bisokoye, kuko ari benshi, ahubwotwakwanzura tugendeye ku ijambo riboneka muri2Petero 1:19 ngo “Nyamara rero dufite ijamboryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzabamukoze neza nimuryitaho kuko rimezenk’itababaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro ikageza aho inyenyeri yo muruturuturu izabandurira mu mutima yanyu”.

Gusa na none bisaba gusenga cyane kuko ibyouzumva byose ubwirwa ntibisobanura ko bivuyeku Mana, ndetse n’iyo wakwizera kobuyiturutseho, uzitonde kuko hari igihe imvugoyayo idahura n’iyacu, hato utazabwisobanura ukoubwishakiye (2Petero 1:20), maze kubw’ubuhanuzi bwaguhanuriwe bukavuga ibyawe, buzagutere imbaraga zo kurwana intambaranziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutimauticira urubanza (1Timoteyo 1:18).

Kora Share usangize abandi iyi nkuru nziza

Manzi

Read Previous

Intambwe 4 zo kunesha

Read Next

Urugamba si urwawe, ahubwo ni urw’Imana

3 Comments

  • Imana ya mahoro ikomeze ikwagure muribyose….knd courage kbs tukurinyuma,uwiteka atwishimire.

  • Amen

  • nibyiza ku butumwa mwohereza akndi buba buteguye neza buratwubaka mu buryo bw;umwuka mukemerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *