Dore uko igikorwa cy’Urukundo cyo gufasha abantu bakuze cyagenze wowe utarabashije kuhagera – Bohoka tubasetse 28/6/2019

Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. Yakobo 1:27

Icyitugira abakristo nyabo ntago aruko tuzi gutwara Bibiliya muntoki, Cyangwa tuzi kuririmba neza, kubwiriza, guhanura, gukoreshwa ibitangaza n’ibindi bitandukanye (Oya) ahubwo nuko twumva ijambo ry’Imana, tukaryizera, rikaduhindurira kwitwa abana b’Imana (Yohana 1:12) hanyuma rikatwezaho ibyaha byacu (Yohana 17:17) tukaba ibyaremwe bishya (2 Abakorinto 5:17) maze tukera imbuto nyinshi zirimo gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye, ibyo byo gushyira iri jambo mu bikorwa, byatumye havuga uru rubuga www.bohoka.com bihereye kuri Facebook page Nshobozwa Na Kristo hari itariki 28/6/2013 Imana igenda yagura iri vuga butumwa bwiza, hagiye hakorwa muri iyo myaka ibikorwa by’urukundo bitandukanye mu bihugu bitandukanye (Rwanda, Burundi, Uganda) intego yibyo bikorwa kwari ukugirango twerere imbuto abandi tubasetse, muri byo bikorwa hari abubakiwe inzu, uwa guriwe insimburangingo, gusura abana batabwa ku mihanda Uganda, gusura abarwayi nabafunze I Burundi, no gutanga ibitabo by’indirimbo, gusura abana bagahabwa inkweto n’amasabune i Bugesera mu Rwanda, Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (mituel de Sante), abarihiwe amafaranga yishuri n’ibindi byagiye bitambuka bitandukanye,

Kuri iyi Tariki 28/6/2019 twizihizaga imyaka itandatu (6) iri vuga butumwa bwiza ritangiye, habayeho Gukora, igikorwa cyiswe BOHOKA TUBASETSE

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagali ka Nyarurama aho ubuyobozi bwatwakiriye tugafasha abantu bagera kuri 65 nubwo hari hateganyijwe 50, abandi 15 bakemererwa nabo kuzahabwa nkibyo abandi babonye byatanzwe,

muri ibyo umuntu yahawe harimo umuceli, ibitenge,umupira, isukari, ifu y’igikoma, isabune, amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga bigahabwa buri muntu.  Imana ihe umugisha abantu mwese mwagizemo uruhare kandi isubize aho mwakuye

kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera. Abaheburayo 6:10 burya nubwo imirimo myiza wakoze cyangwa ukora abantu batayibuka ariko Imbere y’Imana ufite Urwibutso nibyo isakwibukiraho mubihe bikomeye niba ubikora ubiknze.

Bamwe mu mubo twabanye mu gikorwa cy’Urukundo cyo gufasha abantu bakuze bishimiye ibihe byiza twahagiriye bafata ifoto y’Urwibutso. Abagize

Nb: aha ushobora kwibaza ngo ese kuki hakozwe igikorwa cy’Urukundo cyo gufasha bagafata amafoto bashaka kwerekana iki? Kandi Bibiliya ivuga ngo icyo wakoze ukuboko kwibumoso nikuzamenye icyo ukuboko kwiryo kwatanze, aha birumvikana ko ari umuntu umwe ubikoze ariko twebweho tubikora turi benshi kandi duhurira ku murongo wa bohoka twashyizeho aya mafoto kugira ngo wa muntu utarahabonetse amenye amakuru y’uko ubutumwa bwe cyangwa isengesho yasenze rya subijwe ubutumwa na bwo bwageze kubo yabugeneye… Ntago tubikora ngo dushimwe aho wowe ubibonye bigutere nawe kugira umutima wo gufasha abatishoboye, ariko mugihe ukoze igikorwa wenyine ntawundi mwafatanije ntukabyamamaze mugihe wafatanije nabandi hamwe muhurira uzahanyuze uko mwakoze.. Twebwe ni aha duhurira niyo mpamvu tubashimiye ababigizemo uruhare tubasabira

umugisha ndetse kandi turabasengera.

Imana ibahe umugisha isubize aho mwakuye mwese nibwo butumwa abakecuru bampaye kubagezaho. Irénée Ruhogo/bohoka.com

Read Previous

Sobanukirwa icyaha Bibiliya ivuga kitababarirwa.

Read Next

Gukora ikintu kidasanzwe mu gihe kidasanzwe!

3 Comments

  • Wow!
    Imana ibahe umugisha

  • Nukuri ndishimye,kuko mbonako byagenzeneza cyana iyomw’ijuru ibahe umugisha mubwitage mukomeje kugira kndi izahore yuzuza ibingega byanyu….nukuri courage.🙏

  • Iki nicyo Data adushaka ho pe, nukuri Imana ibahe umugisha, Kandi Imana idufashe , twebwe twese abakristo bikigihe tugire umutima wari muri Christo Yesu,

    Nukuri Imana ibahe umugisha wayo

    Icyumweru cyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *