Dore akamaro ko gusenga wirije ubusa

Arabasubiza ati:” bene uwo ntavanwaho nikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa” Mariko 9:29            Kwiyiriza ubusa kuvugwa hano, ni igihe umuntu (umukiristu) afata icyemezo cyo gukora amasengesho, agasenga Imana ariko akima umubiri we ibyo kurya , kunywa n’ibindi biwunezeza mu gihe runaka yagennye ku bwo kugaragariza Imana ko yitanze.

Kwiyiriza ubusa, Umwami Yesu yabivuzeho abwira abigishwa be ubwo bari bananiwe gukiza umwana wari urwaye igicuri agitewe n’abadayimoni, nibwo Yesu yabasobanuriye igikenewe kugira ngo bakore nk’ibyo akora. Yesu yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye (…)

Kwiyiriza ubusa kuvugwa hano, ni igihe umuntu (umukiristu) afata icyemezo cyo gukora amasengesho, agasenga Imana ariko akima umubiri we ibyo kurya , kunywa n’ibindi biwunezeza mu gihe runaka yagennye ku bwo kugaragariza Imana ko yitanze.

Kwiyiriza ubusa, Umwami Yesu yabivuzeho abwira abigishwa be ubwo bari bananiwe gukiza umwana wari urwaye igicuri agitewe n’abadayimoni, nibwo Yesu yabasobanuriye igikenewe kugira ngo bakore nk’ibyo akora. Yesu yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye bamubaza icyatumye bo badashobora kwirukana Dayimoni wari muri uriya mwana, maze Yesu arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa” Mariko 9.28-29.

Gusenga wiyirije ubusa si ugufata gusa icyemezo cyo kureka kurya no kunywa cyangwa ukundi kwibabaza, kuko ushobora kureka amafunguro yawe ariko hari ibyo ugikomeje kwimika mu mutima wawe bitanezeza Imana. Ayo masengesho akubera imfabusa. Gusenga ni ukwiyeza ku gato no ku kanini kuko umutima wawe niwo uba uzi byinshi kuri wowe kurusha mugenzi wawe. Hanyuma yo kwihana nibwo igitambo cyawe cyumvikana neza imbere y’isumba byose. Hari imbaraga zidasanzwe umukiristu abonera mu gusenga yigomwe akiyiriza ubusa.

Kwiyiriza ubusa byagiriye akamaro abatubanjirije

Bibiliya itubwira inkuru z’Abisiraheli uko bagendanye n’Uwiteka igihe kiza kugera kubera ibyaha byabo no gukiranurwa kwabo, inkingi y’igicu irahagarara n’iyumuriro yabayoboraga nijoro irahagarara kuko Uwiteka yari yafashe umwanzuro wo kubareka kugeza ubwo bagarura imitima yabo bakihana ikabona gukomezanya nabo. Byatumye Abisiraheli bose bafata umwanzuro wo guhagarika kurya no kunywa biyiriza ubusa basenga Uwiteka baratabaza baringinga, baratakamba bemera kwihana, bahindukirira Uwiteka, nawe kuko ari umunyembabazi abonye guca bugufi kwabo abona gukomezanya nabo urugedo.

Ab’i Nineve batumwaho Umuhanuzi Yona ko bagiye kurimburwa n’Uwiteka bazize ibyaha byabo, ab’i Nineve bafatanije n’umwami wabo bafashe umwanzuro wo kwibabaza bamamaza itegeko ry’uko bahagarika kurya no kunywa bakiyiriza ubusa bose bakambara ibigunira ndetse amatungo n’amashyo n’imikumbi bihagarika kurisha no kunywa amazi kugira ngo Uwiteka abagarukire ye kubarimbura, maze Uwiteka abonye imirimo yabo no kwibabaza bakemera kumuhindukirira areka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza Yona 3.5-10.

Mu by’ukuri gusenga wiyirije ubusa hari ibintu byinshi bikoreka ku bwabyo, hari ibihome bikomeye binyeganyega mu bwami bw’umwijima, iyo abana b’Imana basenze biyirije ubusa hari imigambi mibi ya Satani iburizwamo. Kwiyiriza ubusa mu yandi magambo bivuga kwanga umubiri wawe cyangwa se kwirengagiza ibinezeza umubiri ahubwo ugashyira imbere ubugingo bwawe.

Twebwe abizera biratugora kenshi kwiyiriza ubusa ari naho Satani adutegera wabigambirira akabikwibagiza, hari nubwo wumva kutarya uwo munsi utaza kubibasha rimwe na rimwe waba wagambiriye gusenga wiyirije ubusa kuri uwo munsi ukumva inzara ikomeye utigeze wumva mu yindi minsi. Ibi byose nta kindi kibitera ni wa mwanzi wacu Satani kuko azi neza imbaraga umukiristu ahakura iyo yasenze yiyirije ubusa, azi ibihome bisenyuka n’imigambi mibisha iburizwamo mu bwami bwe bw’umwijima.

Ntukemere kubaho mu buzima bwawe bwa Gikiristu udafata byibuze n’umunsi umwe ngo wiyirize ubusa usenge Imana, nta na rimwe uzemera gutanga umubiri wawe ho igitambo uwubabaza kubwo gushaka Imana ngo ibure kukwiyereka no kukumvira. Ni Imana idukunda kandi yumva gusenga.

Abizera Imana bemeye kuyikurikira mu nzira y’agakiza, burya turwana n’abadafatika batagira umubiri, dukirana n’imyuka mibi yo mukirere ariko nta kindi kidufasha kunesha uretse gusenga.

Umuririmbyi, umu-pasiteri, umuvuga-butumwa, mukozi w’Imana mu buryo ubwari bwo bwose, Gusenga wiyirije ubusa bifite akamaro gakomeye kuri wowe. Mukiristu nta handi uzakura imbaraga zo gukomera mu gakiza no guhangana n’imyuka mibi y’abadayimoni atari mu gusenga.

Uko kwitanga no kwemera kwibabaza ukareka ibinezeza umubiri wawe kubwo gushaka Imana niho uzakura imbaraga zo gukomera mu murimo ukora, niho mukiristu uzakura imbaraga zo kunesha icyaha cyakunaniye kureka, niho ugirira ubusabane budasanzwe n’Imana.

sangiza abandi iyi nkuru nziza

Read Previous

Ibimenyetso 7 biranga umuntu ufite ubwibone bwo mu Mwuka

Read Next

Ese waba uri kunyura mu bigeragezo bitandukanye iri jambo ni iryawe – Ruhogo M Irénée

4 Comments

  • Turabashimiye cyana mwakoze

  • njye ntawuhura nibibazo nkanjye kuruyu munsi sinjya mbura ibingwirira nkabashyitsi ukisanga umuntu yaguhaye ibyo kurya kukazi Imana ikwiye kunyitaho byumwihariko

  • Uko nukuri rwose ,isengesho nurufunguzo rufungura ingufuri zataye imfunguzo kandi gusenga nintwaro irasa ntihushe kdi iranesha iteka !

  • Amen, Dukwiye
    kwemera tukababaza imibiri yacu na Pawulo
    nawe yaravuze ngo ibyari indamu ye byose
    yabibonya nk’igihombo kubwo kuronka
    Kristo natwe rero twemere tuyibabaze.
    harimo inyungu nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *