Burya Yesu azi aho ibyawe biri

Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. ( Luka 5:5-6)

Peter asubiza Yesu ngo, twakesheje ijoro ryose ntacyo twafashe. Ibaze neza kuriri jambo, byukuri nijambo ritavuganywe umunezero ahubwo ryuzuyemo kwiheba, agahinda, nokunanirwa.kubwo kubwo kurara ijoro aroba bukamukeraho ntacyo afashe Kuvuga itsinzi yawe, biraryoha, iyo wageze kucyo wifuzaga,kugeraho birakorohera kubivuga.kuko kenshi wumva arishema Ariko birakomeye kandi biragoye, iyo wananiwe, iyo watsizwe, iyo utageze aho washakaga, biragora kuvuga, iyo watsizwe, amagambo aba aragahinda gusa.numubabaro

Uyumunsi turimugihe, abantu benshi bananiwe, batsizwe, barushye, abarabagabo, abari intwari abari abadahangarwa, turimugihe, aho buriwese abumbura akanwa yavuga, ukumva amagambo yagahinda numubabaro gusa kuko abantu barimubihe bigoye, Ibyiringiro byisi biragenda bishira umunsi kuwundi.

Abakora bararira, abadakora barataka, abacuruzi baravuza induru, abaguzi baraganya, Abafashe amadeni muri Bank barataka, Bank nazo zirarira abo zagurije barazambuye ntibafite ubwishyu.

Peter umurobyi ukomeye, wumwuga, ijoro ryari ryamukereyeho, ntacyo afashe, si peter gusa, ahubwo nabandi barobyi bose bari baraye bakora ariko ntamusaruro bari bafite, bwacyeye ntacyo bafashe. Byashobokako nawe ukesheje ijoro, icyumweru, ukwezi, umwaka, Imyaka, uraroba ariko bwagukereyeho ntacyo urafata, amasaha yokuroba yararangiye. Humura haracyari ibyiringiro.

Nubwo unaniwe nubwo urushye ariko YESU ahagurukijwe nokugutabara ibyawe niwe uzi ahobiri amajoro waraye imvune wavunitse YESU araje akumare umubabaro

Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Arangije kuvuga abwira Simoni ati”Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”

Nzagwiza amatunda y’ibiti n’umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n’amahanga yuko gihoramo inzara. Ezekiel 36:30

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo”Dore ngiye kukuburanira kandi nguhorere, nzakamya inyanja yaho n’amasoko yaho nyazibe. Yeremiya 51 :36 YESU azi aho ubutunzi bwawe aho uburi niyompamvu ahuruye aje kugutabara umaze ligihe usenga umaze nigihe uyihamagara dore umwami wabami guwo araje kdi aho ageze birahinduka amadeni arabishyurira ntambara arazirwana ubushomeri abaha akazi abarwayi barakira Buriwese nyemerera umusubize urakoze

Ndagirango nkubwire ko YESU niwe uzi aho ibyawe biri murakoze kwifatanya natwe twumva ijambo Ry’Imana.

Manzi

Read Previous

Ese Kwizera ni iki mu buzima bw’Umukristo

Read Next

Dukeneye amaso y’Umwuka mu bihe bya nyuma birushya

2 Comments

  • Yesu ashimwe bene data iri jambo riramfashije pe kuko ababiba barira nibo basazarura nukuri ijambo ryawe riramfasha uwiteka aguhe umugisha nabo mufatanyije

  • Nyagasani asingizwe kuko aje gutabara abe…haleluyaaaaa. Yezu ni Muzima. Nimusingizwe uhoraho kuko ari umugwaneza. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *