Bohoka tubasetse I Burundi 26/5/2019

Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi. Abafilipi 4:5 Rimwe mu ivugabutumwa rikomeye uyu munsi wa none ni ugushyira mu bikorwa ibyo twize cyangwa dusoma kuko ni kenshi twumva ariko gushyira mu bikorwa bikagora ariyo mpamvu Pawulo yandikiye Abafilipi ati ingeso zanyu ndazizi ariko ineza yanyu nibe itabaza abandi babona, mukore neza mugifite uburyo, ni muri urwo rwego abo duhurira ku murongo wa bohoka twashyizeho icyo twita BOHOKA TUBASETSE ni ibikorwa by’urukundo tugenda dukora mu bice byisi bitandukanye, bikaba kabiri cg Gatatu mu mwaka. Benedata hari abantu batagiseka batazi ubuzima bwo kumva ko nabo hari uwabitaho. Niyo mpamvu Pawulo yabwiye Tito ati icyatumye usigara ni ukugirango utunganye ibidatunganye nawe uyu munsi kuba uriho nukugirango hagire ibyo utunganya hallelujah. Abagize bohoka bari i Burundi basuye abana bafite ubumuga bwo kutabona, 

Centre Pour Enfants Aveugles et Malvoyants
Centre Pour Enfants Aveugles et MalvoyantsHabayeho umwanya wo gusangira naba bana batoya

    umwanya wo gusangira naba bana batoya
Abana bagize umwanya berekana ibyo bakora, uko biga nibindi
Abana bagize umwanya berekana ibyo bakora, uko biga nibindi

Kuri iyi isi hariho byinshi hariho bendhi ariko uri umwe mubakenewe ngo hagire useka kubwawe, reka hagire urira amarira y'ibyishimo (Bohoka tubasetse)
Kuri iyi isi hariho byinshi hariho bendhi ariko uri umwe mubakenewe ngo hagire useka kubwawe, reka hagire urira amarira y’ibyishimo (Bohoka tubasetse)
Habayeho gutanga impano bageneye abana
Habayeho gutanga impano bageneye abana
Bohoka tubasetse...
Bohoka tubasetse…

Uwiteka ahabwe icyubahiro ko yabanye na Benedata mu gikorwa cy’Urukundo cyo gusura Abana bafite ubumuga bwo kutabona baba muri Foundation PENN I Burundi – Bujumbura, ushobora kubona twabagejejeho ibi bikorwa ugatekereza ko twabikoze ngo dushimwe canke twiyamamaze oya siko biri ahubwo nuko abagira uruhare muri ibi bikorwa abenshi duhurira hano online kurubuga rwa Bohoka nta bundi buryo bwo kubagezaho Amakuru bwihariye buhari ahubwo duhora uku mu rwego rwo gushimira Imana no gushimira ababiguzemo uruhare tubasabira umugisha, Uwiteka akomeze kukurinda muri byose no kuguhishurira ko uriho kugira ngo ugire uwo usetsa (Bohoka tubasetse)

Amahoro y’Imana akomeze kubana na we nabawe.

 

Manzi

Read Previous

Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga

Read Next

Nubwo ubona inzira ifunze Imana iracyagufiteho umugambi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *