Abagize bohoka mu gikorwa cy’Urukundo cyo kwambika inkweto abarenga 450 cyiswe ngo ” Gira uwo uremera Ishimwe mu gusoza Umwaka

Ineza yanyu imenywe n’Abantu bose, Umwami wacu ari bugufi Abafilipi/Philipians 4:5

kuko tutakiri abacu ngo twigenge ahubwo twahamagariwe gukora umurimo w’Imana hakiri kare, kugira ngo umuntu mushya twambaye muri Kristo ari we urangwa n’urukundo, ineza n’imbabazi akomeze kuba mucyo mubari mu mwijima.

aya ni amagambo akomeye intumwa y’Imana Pawulo yamunyujijemo ikangurira abantu kurangwa n’Urukundo bagirira neza bose, kimwe mu bintu bigomba kuturanga nk’Abana b’Imana ni ugufashanya, twigishijwe kwirinda muri byinshi, gukora inshingano zitandukanye ariko kugira umutima ufasha abandi ni ibintu tugomba guhora twitoza mu buzima bwacu aho turi no mubyo dukora byos,  ni muri urwo rwego abantu bahurira ku murongo wa Bohoka, (website, kuri Apps, no kuri watsapp) bahurije hamwe imbaraga kugira ngo basoze Umwaka bakoze igikorwa cy’Urukundo. nkuko basanzwe babikora twavuga nka bimwe mu bikorwa byakozwe kubakira umukecuru inzu mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa kagarama, habayeho gusura abantu bari mubuzima bugoye i Burundi  mu bitaro Prince Reagent Charles.   kora neza ugifite uburyo.

Umwe mubagize bohoka yaje kujya mu ivugabutumwa bwiza mu Murenge wa Juru, Akagari ka Rugorore, Umudugudu wa Kajevuba aza kuhasanga bamwe mubana yifotozanya nabo, bamwe mubakurikirana ijambo ry’Imana kuri website ya bohoka.com no kuri Apps ya Bohoka no kuri watsapp (+250788208757) bemeza ko bagurira abo bana inkweto, biha igihe kingana nukwezi,  muri Gahunda nziza bagira iyo bagiye gutangira ukwezi bakora amasengesho y’Iminsi itatu ku munsi wa mbere ba gasenga bihana, umundi wa kabiri bagasenga bashima Imana, Umunsi wa gatatu bagasengera ibyifuzo, uyu munsi tariki 1/12/2018 nibwo bahagurutse mubice bitandukanye bagiye batuyemo, bahurira muri gale ya Nyanza (mu Karere ka Kicukiro ) berekeza mu  Karere ka Bugesera, Murenge wa Juru, Akagari ka Rugorore, Umudugudu wa Kajevuba bagiye gufasha abana barenga 450 mukubagezaho inkweto, isabune n’Imyenda bakusanyirije hamwe mu gikorwa cy’ivugabutumwa riherekejwe nibikorwa by’Urukundo.

reba amwe mu mafoto yaranze igikorwa cy’urukundo cya Bohoka

Abitabiriye igikorwa cy’urukundo cya Bohoka bahagarariye abandi batabonetse mu Murenge wa Juru, Akagari ka Rugorore, Umudugudu wa Kajevuba
Abatuye mu Murenge wa Juru biteguye kwakira abaje babagana mu gikorwa cy’Urukundo cya teguwe nabagize Bohoka

Bohoka

Read Previous

Menya Ibintu 8 bishora kuzitira amasengesho ntasubizwe

Read Next

URI INYANGAMUGAYO – Indirimbo ya APKF Choir ya kabiri yamaze kugera hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *